Minisitiri Dr Ngirente yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Madagascar

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu yageze I Antananarivo, muri Madagasikari aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Andry Nirina Rajoelina, uherutse gutorerwa kongera kuyobora icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente akigera muri Madagascar yakiriwe na mugenzi we Christian Ntsay. Ni mugihe umuhango wo kurahira uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

Komisiyo y’Amatora muri Madagascar tariki 25 Ugushyingo 2023, nibwo yatangaje ko Perezida, Andry Rajoelina, yongeye gutsindira kuyobora iki gihugu. Rajoelina yagize amajwi angana na 58,95 ku ijana mu matora yari yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023.

Andry Rajoelina, muri Kanama uyu mwaka yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame bagirana ibiganiro byari bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi icyo gihe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Madagascar, Tahina Razafindramalo.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu by’u Rwanda na Madagascar bihuriye kuri byinshi birimo kuba iterambere ryabyo ryubakiye ku bucuruzi n’ishoramari ari na yo mpamvu ubufatanye bwabyo ari ingenzi mu guteza imbere abaturage babyo.

Hasinywe kandi amasezerano hagati y’inzego zishinzwe iterambere n’ishoramari ndetse n’abikorera hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo koroherezanya no gufatanya mu ishoramari n’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka