Minisitiri Dr Ngirente n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda biyemeje guteza imbere ubufatanye

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Dr. Sahr John Kpundeh, Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, baganira ku buryo barushaho gushimangira ubufatanye busanzwe buranga impande zombi.

Minisitiri Dr Ngirente, yakiriye uyu muyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, bikaba byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Mu bikorwa Banki y’Isi isanzwe ifatanyamo n’u Rwanda harimo imishinga itandukanye igamije iterambere mu nzego zirimo ibikorwa remezo, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi kurandura ubukene, kurwanya imirire mibi n’ibindi. Ndetse kugeza ubu Banki y’Isi ikaba imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 z’amadorali.

Muri Nzeri umwaka ushize ubwo hizizwaga imyaka 60 y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda, Sahr Kpundeh yashimye byimazeyo uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruhabwa, agaragaza ko zigirira akamaro igihugu n’abagituye.

Yagize ati: “By’umwihariko, aha turifuza gushimira byimazeyo guverinoma y’u Rwanda ku bw’imikoreshereze myiza y’inkunga n’inguzanyo z’abafatanyabikorwa mu iterambere.”

Yagaragaje ko myaka 60 ari intambwe ikomeye kuri Banki y’Isi n’abafatanyabikorwa bayo ndetse ikaba n’umwanya mwiza wo gutuza no gusubiza amaso inyuma ibyagezweho bikavamo amasomo azubakirwaho ahazaza.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse nyuma y’imyaka irindwi mu 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda yanganaga na miliyoni 18.8.

Umunyamerika ukomoka muri Sierra Leone, Sahr Kpundeh, muri Nzeri 2023 nibwo yagizwe Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Rwanda, asimbuye Rolande Pryce wahawe izindi nshingano, ndetse akaba ashinzwe gukurikirana imishinga iyi Banki ifatanyamo na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka