Minisitiri Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kwamagana abashaka kubabuza Amahoro

Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwa n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yagejeje ku Banyarwanda ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro, yasabye buri wese kwima amatwi abashaka kubatanya.

Bateye igiti cy'Amahoro
Bateye igiti cy’Amahoro

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Tariki 21/9/2022 ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ku wa 30/11/1981. Amahoro twahawe no kwibohora kwacu nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi tuyakomereho. Abashaka kudutanya tubiyame tubature indirimbo ya Rugamba yise Ntumpeho.”

Mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ni ho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro. Ni umuhango witabiriwe n’abagize Inteko, abayobozi banyuranye ndetse n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Gihugu.

Uretse ubu butumwa Minisitiri Dr Bizimana yatanze kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Amahoro, yanateye igiti ku Nteko Ishinga Amategeko nk’ikimenyetso cyibutsa buri munyarwanda wese ko afite inshingano zo kubaka amahoro kandi akanayasigasira kugira ngo adahungabana.

Bahuriye mu biganiro byerekeranye no kwimakaza amahoro no gusigasira ibyagezweho
Bahuriye mu biganiro byerekeranye no kwimakaza amahoro no gusigasira ibyagezweho

Minisitiri Dr Bizimana yahumurije urubyiruko ko badakwiye gutinya ababiba urwango n’amacakubiri kuko kimwe mu bisubizo u Rwanda rufite ari urubyiruko rwigishwa kubana, amahoro, n’ubumwe kandi rushyigikiwe n’ubuyobozi.

Mahoro Eric wari uhagarariye Umuryango Never Again yavuze ko iki giti cyatewe ari ikimenyetso cyibutsa buri wese ko kubaka amahoro arambye ari inshingano za buri munyarwanda.

Ati “Iki giti cyatewe cyikanuhirwa ni ikimenyetso cyibutsa buri wese uruhare rwe mu kubaka amahoro arambye tuzaraga abadukomokaho”.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango kandi batanze ubutumwa bukubiye mu muvugo ugira uti “Amahoro naganze, nagera ku ki ntafite amahoro?, namaririra iki abandi ntari umucyo?, naba ndi iki nuzuye urwango cyangwa nuzuye imvugo zuzuye urwango?”

Umuryango Never Again mu butumwa bwawo usanga kuvuga amahoro bidahagije kuko Abanyarwanda bakeneye kuvuga amahoro mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagashyira hamwe bamagana imvugo zuzuye urwango zigamije gutanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kubaka amahoro arambye mu Banyarwanda ni byo byatumye bagera kuri byinshi babifashijwemo n’ibiganiro bigamije kubakangurira kwirinda ikintu cyose cyabagaruramo amacakubiri, ubumwe bwabo bugasenyuka.

Abanyarwanda batandukanye bagize icyo bavuga kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Amahoro ko ari umunsi buri wese yagombye kuzirikana ibihe u Rwanda rwanyuzemo ubu rukaba rufite umutekano n’amahoro arambye.

Uwitwa Anita Kayirangwa yavuze ko guhuza urubyiruko n’abakuru ku munsi nk’uyu bisobanuye guhererekanya urumuri rw’amahoro hagati y’ibyiciro bitandukanye, hatekerezwa ku gusigasira amahoro no mu bihe bizaza.

Devota Gacendeli we yagize ati “Dusigasire amahoro ntihazagire icyongera kuyasenya kuko kuyubaka bushya byatuvuna kuruta kuyabungabunga. Dukumire ibikorwa by’abashaka kongera kuyasenya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka