Minisitiri Cyubahiro yatangije umushinga w’ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangije umushinga wo gutera ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango, ugamije gufasha Abanyarwanda kunoza imirire bongera imbuto ku mafunguro yabo ya buri munsi.

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, utangirizwa mu Karere ka Rubavu. Uyu mushinga kandi utangijwe mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024.
Ku ikubitiro muri aka Karere ka Rubavu hatewe ibiti 5,400 mu Mirenge itanu y’Akarere ka Rubavu. Ibyinshi muri byo byatewe ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ibindi bihabwa imiryango, aho buri muryango wahawe ibiti bitanu byiganjemo ibya avoka.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko guhitamo ibiti bya avoka byashingiye ku kuba ari avoka ari urubuto rw’ingenzi ku buzima bw’abantu, ariko kandi avoka zikaba zinafite isoko.

Ati “Iki giti cya avoka twahisemo, ni igiti mu by’ukuri gifite amafaranga menshi cyane, dufite isoko ku isi hose rigari cyane, ariko ntabwo dufite avoka zihagije”.
Muri rusange uyu mushinga watangijwe ugamije kuzamura imirire mu Banyarwanda, by’umwihariko ababyeyi bagakangurirwa kujya bibuka kurya no kugaburira abana babo amafunguro ariho imbuto.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi igaragaza ko ibi biti biri guterwa bizanagira uruhare mu gufata neza ubutaka, harindwa isuri hirya no hino ku misozi.
Hari umuturage ufite ibiti 700 bya avoka, ubona 700k ku gihembwe
Uturerre dufite igwingira si two tutabonekamo ibiribwa bihagije
Ibyo abana bacu bakeneye kugira ngo boye kugwingira birahari, igikenewe ni ukubikangurira ababyeyi kwita ku bana bakabagaburira indyo yuzuye”.
Umuturage witwa Athanase Sibomana, utuye mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yinjiza amafaranga abarirwa muri miliyoni n’ibihumbi 400 buri mwaka, ayakesha ibiti 220 bya avoka yateye.

Uyu muturage agakangurira abaturage bagenzi be kwitabira gutera ibiti by’imbuto, nibura buri rugo rukaba rufite ibiti bitanu kandi ntihaburemo ibya avoka.
Agira ati “Buri gihembwe cy’ihinga nibura mbona ibihumbi 700, kandi ubwo ibiti biba byampaye n’undi musaruro harimo no kugaburira amatungo, kurya n’ibindi”.
Byitezwe ko muri rusanga mu Gihugu hose hazaterwa ibiti birenga miliyoni esheshatu, hakazibandwa cyane ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, ariko n’imiryango ikazahabwa imbuto zo gutera.
Ohereza igitekerezo
|