Minisitiri Consolée yasabye urubyiruko gushimangira ‘Oya’ ku bifuza kubicira inzozi z’ahazaza

Ni mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana yahaye abarenga 1800 bari bateraniye mu Nama Nkuru y’Abana, i Huye, tariki 2 Nzeri 2024, abasaba gushimangira kuvuga ’Oya’ mu kwirinda ababashuka kuko baba bifuza kubangiriza inzozi zabo z’ahazaza.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana

Hari mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda gutwara inda imburagihe, kuko bibicira ubuzima, bikababuza kugera ku ntego bari bafite mu buzima. Ni inama bakoze ishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ejo Ni Njye’. 

Solange Tetero, umukozi muri Minisiteri y’urubyiruko, akaba umwe mu bahaye ibiganiro bagenzi be bakibyiruka, yabasabye kutemerera uwo ari we wese kubakorakora kuko akenshi bibaviramo gukora ibyo batari bateganyije.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati “Abahungu icyo mbasaba, mudukunde ariko munaturinde kudushora mu busambanyi tukiri batoya, kugira ngo ubuzima bwacu butangirika. Nk’uko wifuza ko mushiki wawe atatwara inda akiri mutoya, bibe no ku mukobwa mugenzi wawe n’uw’aho mutuye.”

Yunzemo ati “Ku bakobwa namwe, umuhungu w’umusore cyangwa w’umugabo nagusaba ko muryamana uzandike urwandiko ruvuga ngo: Njyewe ... na... twemeranyije ko ingaruka zizavamo tuzazisangira. Nantera indwara zandurira mu mibonano mpuzaitsina azamvuza; umwana tuzabyarana tuzafatanya kumurera kugeza igihe azaba afite ubushobozi bwo kwibeshaho. Tubyemeranyije tariki ..., byemejwe na ... hamwe na ...hanyuma musinye mwese.”

Yashoje iki gitekerezo agira ati “Icyo ndi kubasaba ahangaha, ni ukubanza gutekereza ku ngaruka mbere yo kugira icyo mukora (kuryamana)”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere, Consolée Uwimana, yamwunganiye asaba urubyiruko kuvuga oya, kuko ubwayo ihagije.

Yagize ati “By’umwihariko abageze mu cyiciro cy’ubugimbi n’ubwangavu, ndagira ngo mbasabe mwirinde ababashuka. Mugenzi wanyu yababwiye ngo nibabashuka muzafate akanya mwandike urupapuro. Njyewe ndababwiye ngo ntimuzakabahe, uzasubize ngo OYA.”

Solange Tetero yabasabye ko uzifuza kuryamana na bo bazamusabe ko bndikirana
Solange Tetero yabasabye ko uzifuza kuryamana na bo bazamusabe ko bndikirana

Yunzemo ati “Ni OYA, kubera ko uretse kubicira inzozi nta kindi kizima baba babifuriza. Umunyarwanda yaravuze ati, urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.”

Urubyiruko rwakurikiye inama rwagiriwe, na rwo ruhamya ko icyoroshye kurusha ibindi ari ukuvuga ‘Oya’, kuko ngo n’ubwo gusaba uri kugushuka kwandikirana na we hari abo bitashobokera n’abo bitatera ubwoba.

Uwitwa Shadrack Byiringiro w’imyaka 18 yagize ati “Irari nta kintu ritagukoresha. Tekereza ko ushobora kuba ugiye kuryamana n’umukobwa akakubwira ko arwaye Sida kandi uzi ko ari mbi, bitewe n’irari ukavuga ngo nta kibazo nzirengera ingaruka, ukazibuka kwicuza byararangiye!”

Yunzemo ati “Yego hari ushobora kugira ubwoba yumvise amagambo y’inyandiko, ariko hari n’ushobora gutekereza ngo, ejo nzigendera ntaho azambona. Icyiza ni Oya, akayishimangira.”

Fanny Tumukunde w’imyaka 16 na we ati “Oya irahagije. Nyine uba umuhakaniye! Kuko iyo ubyemeye, ya nsanganyamatsiko ‘Ejo Ni Njye’ ntiba igishobotse, ntuba ukiri wowe ejo, kuko ubuzima bwawe buba bugiye mu kangaratete. Kandi igihe cyagiye ntikijya kigaruka. Tugomba gufata icyemezo tukavuga ngo, Oya.”

Mu bindi abana bashishikarijwe harimo kwirinda kugendera mu bigare, kwirinda ibiyobyabwenge no kudaceceka igihe babonye hari umwana uri guhohoterwa, urugero nko guhabwa inzoga cyangwa no gusambanywa.

Abasambanyijwe kandi bikabaviramo gutwita no kubyara imburagihe bibukijwe ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, ko n’ubwo uwo yabyaye yaba afite imyaka icumi uwamusambanyije yakurikiranwa, cyane ko bwaba ari uburyo bwo gutabara n’abandi bana kuko akenshi usanga usambanyije umwe iyo adahanwe atihana, agasambanya n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka