Minisitiri Busingye yagaragaje impungenge ku bashaka gukora ubukwe muri iki gihe

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye agereranya kwirinda Coronavirus n’ibihe by’intambara, aho nta muntu uba afite umwanya wo gukora ubukwe cyangwa indi mirimo ikorwa mu bihe by’amahoro.

Minisitiri Busingye avuga ko abashaka gushyingirwa ubu bakwihangana kuko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe
Minisitiri Busingye avuga ko abashaka gushyingirwa ubu bakwihangana kuko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe

Busingye yavuze ibi nyuma y’uko hari abantu batangarije Kigali Today, ko bumvise bagenzi babo bifuzaga ubukwe, ariko bakaba baramaze kubana badasezeranye mu murenge no mu rusengero.

Umuturage w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo utashatse kuvuga umwirondoro we yagize ati “Hari ubukwe bwabaye ariko ni nk’aho babusubitse kuko bazongera kubukora, ubu baribanira, bukimara kuba (abashinzwe umutekano) bahise babuhagarika, bwitabiriwe n’abantu nka batanu gusa”.

Umubyeyi w’uwitwa Mutesi utuye i Nyagatare, na we yakomeje asobanura ko hari abaturanyi be bakoze ibyihuta bashyingira abana babo rwihishwa nta wugiye ku murenge cyangwa mu rusengero, ibi akabigereranya no kurira inkike.

Ati “Kurira inkike nshatse kuvuga hano ni ukwishyingira, hari abantu barenze batatu bamaze kumpamagara bakambwira bati ‘Mama Mute(si)! Wowe warihanganye ko twebwe byatunaniye?”

Amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 yatumye serivisi nyinshi za Leta zihagarara, harimo iyo gushyingira abantu yakorwaga n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge (cyangwa abandi bose bashinzwe irangamimerere).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur agira ati "Gushyingira ni igikorwa kibera mu ruhame kandi urabizi ko mu kwirinda Coronavirus, ugomba kwirinda ahahurira abantu benshi, ikindi ni uko iyo ukoze ubukwe ukenera no gukora umunsi mukuru, ibyiza ni ugutegereza ubuzima bugasubira mu buryo".

Ikibazo cy’abashobora kuba barimo guca inyuma y’amategeko bakishyingira muri ibi bihe abatuye isi benshi bifungiraniye mu ngo kubera guhunga Coronavirus, Minisitiri Johnston Busingye yacyamaganye.

Avuga ko ibi bihe ntaho bitandukaniye n’iby’intambara, ku buryo ngo abarimo gushaka gukora ubukwe bamuteye ubwoba.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ingamba zo kurwanya iki cyorezo zirasumba indi gahunda yose uretse ibikorwa byakomeza kugira ngo ubuzima bw’abantu butagira akandi kaga, nk’amavuriro, amaduka y’ibiryo, imiti y’amatungo, amabanki…”

“Ibibazo birarutana, turi mu ntambara ariko Abanyarwanda hari ubwo batayireba kuko iri mu mwuka, ariko ntaho itandukaniye n’intambara y’amasasu aho umuntu agomba kwihisha aho abonye.”

“Urebye abo COVID-19 imaze guhitana, irimo gukabakaba intambara ya kabiri y’isi, ibihumbi 150 bamaze gupfa ni benshi kandi mu mezi angahe(atatu)! Subiza inyuma amaso muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi”.

“Icyo gihe hari umuntu wajyaga kureba gitifu (mu murenge) ashaka gusezerana ngo ‘amaraso yashyushye! Ubu n’uwaba afite amaraso ashyushye (ya gisore) jyewe arantera ubwoba, yagombye kuba amaraso akonje.”

“Ese ubundi wanyura mu yihe nzira, ugutwara kuri moto yava he, imodoka igutwara se yo yava he! Ibyo byose ntubibara, maze utahane corona n’umugeni!”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, avuga ko bitewe n’uko icyorezo nta muntu usezerana na cyo, ngo nta kintu ashobora kuvuga ku bijyanye n’igihe gahunda ya “guma mu rugo” izarangirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka