Minisitiri Bizimana yahaye umukoro urubyiruko rwiga muri Kaminuza

Mu kiganiro yagiranye n’ urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya ULK na UTB amashami ya Rubavu ku biganiro by’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside, bagashyira imbaraga mu kubaka igihugu no gutegura ejo hazaza heza.

Min Dr Bizimana aganira n'urubyiruko ku mateka yaranze u Rwanda
Min Dr Bizimana aganira n’urubyiruko ku mateka yaranze u Rwanda

Dr Bizimana avuga ko igihugu cyubakira ku kuri no ku muco kuko byunganira amateka n’indangagaciro zubaka umuntu, agasaba urubyiruko gushyira imbere indangagaciro ya Ndi umunyarwanda baharanira guteza imbere igihugu cyabo.

Agira ati “Mufite amahirwe ko mufite ubuyobozi bwiza, burwanya ivangura nk’iryaranze iki gihugu mu myaka yashize, Igihugu kibeshwaho n’abantu bacyo, nta gihugu kibeshwaho n’abanyamahanga. Muharanire kwigira, mwige mube abahanga, tureke kujya kugura ibyo tugura mu mahanga ahubwo tubyikorere, mureke ibivangira harimo ingengabitecyerezo ya jenoside n’ibindi bibatandukanya, ahubwo muhurize hamwe mwubake ibintu bikomeye, n’ayo mahanga tujya guhahiramo bubatse inganda kubera bashyize hamwe, natwe dushyire hamwe tuzatera imbere.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, muri 2020 kigera kuri 94.7%.

Minisitiri Bizimana yibukije amahirwe urubyiruko rw’uyu munsi rufite, nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR-Inkotanyi. muri ayomahirwe harimo ayo kwiga nta vangura no kugira uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose, abasaba kuyasigasira no kuyashingiraho bagira uruhare mu Cyerekezo 2050.

Yasoje abasaba kwimakaza indangagaciro y’ubudaheranwa, agaragaza ko Abanyarwanda bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye mu mateka yabo ariko ko nta na rimwe byabaheranye, ahubwo iteka bishatsemo ibisubizo bagasubiza ibibazo bibugarije.

Yabibukije ko intego yabo ikwiye kuba kurinda ibyagezweho no kubirinda hakoreshejwe uburyo bwose harimo n’imbuga nkoranyambaga, barwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakwiza ivangura n’amacakubiri aho biva bikagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka