Minisitiri Bizimana yagaragaje ko indangagaciro na kirazira byagize uruhare mu mibanire y’Abanyarwanda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yibukije Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko indangagaciro na kirazira by’umuco w’Abanyarwanda ko bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, byo soko y’amahoro arambye.
Ni ingigo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro. Ni umunsi u Rwanda rwizihiza kuva mu 2011.
Kuri iyi nshuro uyu munsi w’amahoro wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro’.
Yibukije urubyiruko by’umwihariko ko indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire yabo, byo soko y’amahoro arambye.
Ati ’’Nta kindi gihugu kigeze kibohorwa n’igice kimwe cy’abenegihugu bacyo bari baragizwe ibicibwa, bakakibohora bahereye aho bari barahungiye, aho bari baraciriwe, bishyize hamwe, bagahangana n’iyo Leta yakoraga ibyo bibi kugeza bayitsinze bagatangira kubaka Igihugu, kikiyubaka kikagera ku iterambere, kikagera ku gipimo nk’icyo u Rwanda rugezeho. Nagerageje kwitegereza niba hari ikindi gihugu cyagize ayo mateka usibye u Rwanda ndakibura. Ibyo Abanyarwanda tubikesha ubudasa bwacu bwo kwishakamo ibisubizo, tubusigasire."
Yanenze Leta ya DRC iherutse kugaragaza ubushake bwo kwakira Abanyarwanda batandatu bahoze mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba barimo Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais, bakaba bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
bakurikiranwaga n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamwaga no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kandi n’abagizwe abere.
Yagize ati ’’U Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo hatagira Umunyarwanda witwa impunzi, ariko RDC igashaka kwakira abo bantu kugirango ibashyigikire mu mu gambi wo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, kandi imiryango y’abo bose, abana babo bishyurirwa amashuri bakiga bagatsinda bakabaho neza."
Mnisitiri Bizimana yakomeje asaba uruyiruko kwirinda ikintu cyose cyagarura amacakubiri mu Banyarwanda, bityo bikaba byasubiza Igihugu ahabi.
Yasabye kandi urubyiruko kugira inshingano yo guharanira ko abo bose bari hirya no hino bagerageza kurwanya ibyo u Rwanda rwagezeho no kutagira uwo ari we wese baha urwaho wifuza kubuza u Rwanda amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|