Minisitiri Biruta yitabiriye inama ku masezerano y’amahoro muri Santrafurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, hamwe n’itsinda ayoboye bitabiriye inama igamije gusuzumira hamwe ingamba zashyizweho, zijyanye n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Santrafurika.

Ni inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Iyi nama yatangiye ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, i Bangui mu murwa mukuru wa Santrafurika, ikaba kandi yitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Angola.

Muri Mata 2021, nibwo hateranye inama Mpuzamahanga y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yabereye i Luanda muri Angola, isuzuma ibibazo bya Politiki n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

Iyi nama yahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari, hafatiwemo imyanzuro igamije guhosha amakimbirane muri Repubulika ya Santrafurika, hashyirwaho n’amasezerano yitiriwe aya Luanda ndetse n’itsinda rigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Touadéra wa Santrafurika na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.

Muri iyi nama Mpuzamahanga y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda na Angola byahawe inshingano zo gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, agamije gushyiraho inzira y’amahoro hagati y’impande zari zishyamiranye muri Santrafurika.

Iyi nama yabaye nyuma y’ibyumweru bitatu Perezida wa Santrafurika, Prof Faustin Archange Touadera, arahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri.

Ni nyuma y’amatora yabaye mu mpera za 2020, aho inyeshyamba zigometse ku butegetsi zari zarahiriye kuyaburizamo, gusa ariko abafatanyabikorwa ba Santrafurika barimo n’u Rwanda bafashe umwanzuro wo kohereza ingabo zo kwimakaza umutekano.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kuburizamo ibitero by’inyeshyamba, nyuma y’iminsi amatora arangiye muri Santrafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka