Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville, aho yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Congo-Brazzaville, byatangaje ko Dr Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubwo butumwa mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville.

Gusa ibikubiye muri ubwo butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso ntibiratangazwa kugeza ubu.

Sassou-N’Guesso, umuturanyi wa hafi wa Tshisekedi, ni umwe mu bayobozi mu karere bagiye bagaragaza ubushake mu gukemura amakimbirane.

Perezida Denis Sassou-N’Guesso, mu mwaka ushize yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kuganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, umwaka ushize yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu I Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou Nguesso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka