Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville, aho yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Congo-Brazzaville, byatangaje ko Dr Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubwo butumwa mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville.
Gusa ibikubiye muri ubwo butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso ntibiratangazwa kugeza ubu.
Sassou-N’Guesso, umuturanyi wa hafi wa Tshisekedi, ni umwe mu bayobozi mu karere bagiye bagaragaza ubushake mu gukemura amakimbirane.
Perezida Denis Sassou-N’Guesso, mu mwaka ushize yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kuganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, umwaka ushize yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu I Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou Nguesso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|