Minisitiri Biruta yakiriye Umuyobozi wa OIM mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye, Ashley James Carl, Umuyobozi mushya w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), ishami ry’u Rwanda baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.

Aba bayobozi babonanye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje.

Taliki 12 Nzeri 2023, nibwo Bwana Ashley James Carl, yashyikirije Prof Manasseh Nshuti wari Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba impapuro zo guhagararira uyu muryango mu Rwanda.

Prof Nshuti yashimye uyu muryango kuba warahisemo James Carl, ngo aze kuwuhagararira mu Rwanda ndetse amusaba ko mu nshingano ze agomba gushimangira ubufatanye busanzweho.

Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi wa OIM, António Vitorino.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye bwagutse hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango, mu nzego zitandukanye zirimo kwita ku bimukira, uburyo impande zombi zafatanya mu gucunga neza imipaka n’ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’abantu.

U Rwanda ruri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwakira abimukira bari baratereranywe n’ibihugu bahungiyemo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikaba yarirengagije ibibazo byabo. Muri bo harimo abo rucumbikiye bari baragizwe ibicuruzwa muri Libya.

Baganiriye ku kwagura ubufatanye
Baganiriye ku kwagura ubufatanye

Mu nama ya karindwi y’Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi (PAFOM), yaberaga i Kigali mu kwezi k’Ukwakira 2022, yemerejwemo ko u Rwanda ari rwo rugiye kuyobora iryo huriro mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Muri iyo manda, u Rwanda rwatangaje ko ruzashyira imbaraga mu gushaka icyafasha Afurika kugabanya ibibazo by’abaturage bayo, bajya gushakira ubuzima bwiza i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka