Minisitiri Biruta yakiriye Ambasaderi wa Amerika ucyuye igihe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda wasoje inshingano ze, Peter Vrooman.

Minisitiri Biruta yakiriye Amb Peter Vrooman
Minisitiri Biruta yakiriye Amb Peter Vrooman

Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, rwatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku mibanire, ubufatanye mu by’ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’umutekano.

Minisitiri Biruta akaba yaboneyeho kumwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zindi agiye gukomeza.

Peter Hendrick Vrooman, yari amaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, umwaka ushize muri Nyakanga nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamuhinduriye inshingano, bikavugwa ko yimuriwe muri Mozambique.

Peter H. Vrooman wari umaze kuba inshuti ikomeye y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zimwemerera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yari asimbuye Erica Barks-Ruggles, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka