Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 21 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).

Iyo nama irimo kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’igihugu kiyoboye uwo murango, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga rwabitangaje.

Abakuru b’ibihugu 11 n’abahagarariye za Guverinoma, nibo bateraniye i Kinshasa muri iyo nama ya ECCAS.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama harimo Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Deby, Faustin-Archange Touadéra wa Santrafurika na Carlos Manuel Villa wa São Tomé and Príncipe.

Mu bandi banyacyubahiro harimo Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, Visi Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Nguema Obiang Mangue Teodorín, Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Madamu Rose Christiane Ossouka Raponda na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio.

Iyo nama ya 21 ya ECCASS, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima, Uburezi, Umuco”, biteganyijwe ko mu bigomba gusuzumirwamo harimo imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abaminisitiri iheruka yagarutse ku bibazo by’umutekano, kwihuza k’umuryango ndetse n’ingufu.

Mu bindi byitezwe kandi ni ukurebera hamwe ibibazo bya Politiki n’umutekano bibangamiye Afurika yo hagati, uko umwuka uhagaze hagati y’u Rwanda na RDC n’uburyo ibyo bihugu byakomeza gushimangira umubano. Harimo kandi n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine ku bukungu bw’uyu muryango.

Umuryango wa Economic Community of Central African States (ECCAS) washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinne Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe ndetse n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007, ariko ruwugarukamo muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka