Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta mu nama ya ECCAS
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta mu nama ya ECCAS

Ni Inama irimo kubera mu murwa mukuru wa Congo Brazzaville, ikaba ihuje abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye, biga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano muri aka karere.

Mu bandi bayitabiriye barimo uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Afurika yo hagati, Lounceny Fall, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika na Gilberto da Prissimo, Perezida wa Komisiyo ya ECCAS, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ndetse na Dennis Sassou-N’Guesso, Perezida wa Congo Brazzaville.

Muri iyi nama ya 20, aba bayobozi bakazasuzumira hamwe n’ibindi bibazo bihangayikishije uyu muryango muri rusange, ndetse Perezida wa Congo Brazzaville biteganyijwe ko azasoza manda ku buyobozi bw’uyu muryango, agasimburwa na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muryango washinzwe mu 1983, ukaba uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome na Principe n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007 ariko ruwugarukamo muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka