Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe

Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 kugeza kuri 06 Gashyantare 2022, hateganyijwe Inama ya 35 y’Inteko isanzwe y’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, itegurwa na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC).

Minisitiri Biruta mu nama ya 35 y'Inteko ya Afurika yunze Ubumwe
Minisitiri Biruta mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ni we wahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iyo nama, ikaba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 55, n’abayobozi baturutse mu miryango y’uturere y’ubukungu n’abandi batandukanye.

Minisitiri Biruta, mbere y’iyo nama akaba yarabonanye n’Abayobozi batandukanye barimo mugenzi we wo mu birwa bya Comoros, Dhoihir Dhoulkamal, aho bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagiranye ibiganiro kandi na Yacine Fal, Umuyobozi muri Banki Nyafurika itsura amajyambere AfDB.

Intego nyamukuru y’iyo nama y’Inteko isanzwe, harimo gusuzuma Raporo y’inama ya 40 isanzwe y’Inama Nyobozi yateranye ku ya 2-3 Gashyantare 2022. Inteko izasuzuma kandi raporo zitandukanye, ziri mu byiciro bitatu ari byo Amahoro, umutekano n’imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage ba Afurika: Ubuzima, Imirire no kwihaza mu biribwa, Ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije.

Muri iyo nteko kandi izavugirwamo ijambo n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na Perezida wa Isiraheli, izaberamo umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Perezida wa Kongo Kinshasa, Félix Tshisekedi ucyuye igihe mu nshingano z’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, na Macky Sall wa Senegal ugomba kumusimbura.

Muri iyo nteko kandi hazasuzumirwamo ingingo zitandukanye zirimo Raporo ngarukamwaka y’Umuryango n’inzego zayo, ibibazo byihariye byagaragajwe n’abakuru b’ibihugu, ndetse n’ingingo nyamukuru ku cyemezo cyo guha igihugu cya Isiraheli, uburenganzira bwo kuba indorerezi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ubusanzwe igihugu cya Isiraheli cyahoranye umwanya w’indorerezi muri AU ariko kiza kuwutakaza muri 2002, ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyasenyukaga, gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

Tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Aleligne Admasu, yatanze ubusabe bw’igihugu cye bwo kongera kwinjira muri AU nk’indorerezi.

Ibihugu birimo Botswana, Afurika y’Epfo, Namibia n’ibindi, ni bimwe mu byikomye Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, bimushinja gufata icyemezo cyo kwakira Isiraheli nk’indorerezi mu muryango, ntawe agishije inama.

Imyitwarire ya Isiraheli ku gihugu gituranyi cya Palestine, ni imwe mu mpamvu igaragazwa nk’ituma hari ibihugu bya Afurika bitifuza kubona Isiraheli iba indorerezi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka