Minisitiri Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Comores

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Comores, yakirwa na Mugenzi we Dhoihir Dhoulkamal.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko Minisitiri Biruta yageze muri Comores ku mu goroba wok u Cyumweru, yakirirwa mu murwa mukuru wa Moroni.

Minisitiri Dhoihir yatangaje ko uru ruzinduko Minisitiri Biruta yagiriye muri iki gihu, ari urw’akazi, rugamije kuganira ku mubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Comores bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza, kuko tariki 20 Kanama 2022 Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo, Houmed Msaidie akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Minisitiri w’Imari n’urwego rw’amabanki muri Comores, Souef Kamalidini, na we yasuye u Rwanda tariki 5 Werurwe 2022, icyo gihe yari yitabiriye inama ya ARFSD2022, ndetse ageza intashyo kuri Perezida Kagame za mu genzi we wa Comores, Azali Assoumani, banaganiriye ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka