Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, January Yussuf Makamba, hamwe n’itsinda yaje ayoboye mu biganiro byize ku butwererane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta na Mugenzi we January Yussuf Makamba wa Tanzania
Minisitiri Biruta na Mugenzi we January Yussuf Makamba wa Tanzania

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), itangaza ko hari ingingo nyinshi zaganiriweho, zirimo imishinga y’ishoramari ikomeje gushyirwa mu bikorwa, ubucuruzi hamwe n’Ibikorwa Remezo.

Minisitiri Biruta yifuje gukomeza umubano mwiza ushingiye ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa, kandi ngo yizera ko impande zombi zizakomeza kubyaza umusaruro ubufatanye busanzweho, mu bijyanye n’ubukungu.

Dr Biruta ati "Hirya yo gufasha Ubukungu bwacu kuzamuka, ubu bufatanye mu by’ubucuruzi bunashimangira isano ya kivandimwe ibihugu byacu byombi bifitanye."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, akaba anashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko yaje azanye itsinda ry’abayobozi bakora muri Minisiteri zitandukanye z’igihugu cye, zaje gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Makamba yaje aherekejwe n’abayobozi bakorera Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu (Transport), ishinzwe Ubucuruzi n’Inganda, Ikoranabuhanga, Ubuhinzi n’Ubworozi, ndetse n’ishinzwe Ingufu.

Hari amasezerano yo guteza imbere ibyiciro bitandukanye by’imibereho, yashyiriweho umukono i Kigali n’abayobozi ba Tanzania hamwe n’ab’u Rwanda muri Kanama k’umwaka wa 2021, ubwo Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, akakirwa na mugenzi we, Paul Kagame.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bigize ayo masezerano, by’umwihariko harimo gahunda yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ndetse n’imikorere inoze y’icyambu cya Dar Es Salaam.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe muri Tanzania, muri gahunda ziteza imbere Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kwihutisha gukira icyorezo cya Covid-19.

Ku rundi ruhande, Perezida Samia Suluhu Hassan, yavuze ko
amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, ashingiye ahanini ku guteza imbere ubucuruzi ariko harimo n’aya Politiki igenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Tanzania yavuze ko hari byinshi u Rwanda rurusha igihugu cye bazaza kwiga, kandi ko bashyigikiranye muri gahunda zo guteza imbere ibijyanye n’imiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka