Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Qatar

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yaganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, bagaruka ku mibanire y’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w'Intebe wa Qatar
Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w’Intebe wa Qatar

Minisitiri Biruta ari muri Qatar aho yitabiriye inama ya 21 y’iminsi ibiri izwi nka Doha Forum, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi, yatangiye ku Cyumweru tariki 10.

Ku ruhande rw’umunsi wa Kabiri w’iyi nama nibwo yahuye na Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe ubutwererane hagati y’u Rwanda na Qatar.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko Minisitiri Biruta yahuye n’abandi bayobozi barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh al-Khulaifi, na we baganira ku gushimangira umubano w’u Rwanda na Qatar.

U Rwanda na Qatar bafitanye umubano utajegajega ndetse hari imishinga ikomeye iki gihugu gufashamo u Rwanda, harimo uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, hari n’ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo, ibya gisirikare n’umutekano n’ibindi.

Minisitiri Dr Biruta, yahuye kandi na mugenzi we Ahmed Attaf, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Iyi nama y’ihuriro rya Doha Forum, yatangijwe mu 2000, ikaba ari urubuga ruhuriza hamwe abayobozi, impuguke, abahagarariye inzego zifata ibyemezo bagamije kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka