Minisitiri Biruta na Gen Murasira bitabiriye inama ya ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari kumwe na General Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, bitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rwatangaje ko abo bayobozi bombi bitabiriye Inama isanzwe ya ECCAS ya komite yihariye ya tekiniki ishinzwe umutekano, yagarutse ku iperereza n’umutekano, ikaba ari imwe mu nama izahuza aba Minisitiri mu mujyi wa Brazzaville.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu byabo bigize Umuryango wa ECCAS, bazahurira mu nama igamije kurebera hamwe ibibazo ku mahoro n’umutekano wo mu mazi mu karere.

Uwo muryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome na Principe n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007, ariko ruwugarukamo muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka