Minisitiri Biruta ari muri Armenia aho yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia.

Minisitiri Biruta, muri urwo ruzinduko yakiriwe i Erevan na Nikol Pashinyan, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Armenia, akaba na Perezida w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Dr. Biruta yashyikirije Minisitiri Nikol, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku birebana n’Inama itaha ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Abo bayobozi bombi kandi bagiranye ibiganiro mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, hibandwa ku bufatanye bufitiye inyungu abaturage bo ku mpande zombi.

Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda na Armenia bisangiye amateka yo kuba byarahuye na Jenoside, bikaba byarashyize imbaraga mu guharanira ko amateka mabi nk’ayo yazasubira, haba kuri byo ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Iyo nama y’abakuru b’ibihugu byo muri OIF, iteganyijwe kubera i Djerba muri Tunisia, kuva Tariki 19-20 Ugushyingo 2022, ikaba yaremerejwe mu nama yahuje Abaminisitiri bo muri uyu muryango yateranye ku ya 28 Ukwakira 2021.

Iyi nama y’Abaminisitiri yatumijwe ku busabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Madamu Louise Mushikiwabo na Othman Jerandi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, abinjira n’abanya-Tuniziya batuye mu mahanga akaba na Perezida w’inama y’Abaminisitiri bo muri Francophonie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka