Minisitiri Biruta arasaba abagenagaciro guhesha agaciro umwuga wabo

Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, yemeza ko ntawuzahesha agaciro umwuga w’abagenagaciro b’umutungo utimukanwa uretse bo ubwabo.

Minisitiri Biruta ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Biruta ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Yabivuze kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw’abo bagenagaciro (IRPV), igikorwa cyitabiriwe n’abandi banyamuryango b’urugaga ndetse n’abayobozi banyuranye.

Iryo hererekanyabubasha ribaye hashize igihe ryarananiranye kuko hari abanyamuryango 40 bari baranze kwemera ibyavuye mu matora bavuga ko atakozwe mu mucyo, bituma bandikira Minisitiri ufite umutungo kamere mu nshingano ze bamusaba ko ayo matora yabaye ku wa 15 Werurwe 2019 yaseswa.

Gusesa ayo matora ariko ntibyakozwe ahubwo abanyamategeko b’iyo Minisiteri (MINIRENA) basuzumye uko amatora yagenze basanga yarakozwe uko bikwiye, bemeza ko ibyavuye mu matora bihabwa agaciro bityo abatowe uko ari barindwi bahererekanya ububasha n’abo basimbuye.

Komite nyobozi nshya igiye kuyobora IRPV mu gihe cy'imyaka itatu
Komite nyobozi nshya igiye kuyobora IRPV mu gihe cy’imyaka itatu

Minisitiri Biruta yavuze ko urwo rugaga rufite akazi gakomeye, bityo ko ari bo bagomba kuruhesha agaciro bahereye ku kugarura ubumwe.

Ati “Nta wundi muntu uzahesha agaciro urugaga rwanyu uretse mwebwe ubwanyu ba nyirarwo ari na ko muhesha umurimo wanyu agaciro. Mwavuze ko hari ibibazo byabayeho mu minsi ishize, turifuza ko mwabisiga inyuma bityo mubashe gufasha ababagana n’izindi nzego zikenera serivisi zanyu”.

Arongera ati “Mwavuze ko mwifuza ko hari abo mwagarura mu murongo, muzabikore kandi natwe nibiba ngombwa tuzabafasha ariko abazananirana ntibazabakerereze. Urugaga rufite mategeko rugenderaho, abazakunda tuzabagarura tujyane ariko abazinangira amategeko azakora icyo yashyiriweho”.

Umuyobozi w’urwo rugaga ucyuye igihe, Egide Gatsirombo, avuga ko na mbere amatora yasubitswe inshuro nyinshi kubera ubumwe hagati yabo bwari bwahungabanye.

Eng David Dushimimana, umuyobozi mushya w'urugaga rw'abagenagaciro
Eng David Dushimimana, umuyobozi mushya w’urugaga rw’abagenagaciro

Ati “Manda twatorewe yagombaga kumara imyaka itatu ariko inzira y’amatora iragorana ku buryo yasubitswe inshuro zirenga ebyiri ahanini kubera ubwumvikane buke, bituma manda iba imyaka umunani. Icyakora ubu twishimiye ko birangiye neza, kutumva kimwe ibintu birasanzwe”.

Urwo rugaga rwatangiye muri 2010 rufite abanyamuryango 40 none ubu ngo rufite 142, ayo matora yabayemo impaka akaba yaritabiriwe n’abantu 92.

Uwatorewe kuyobora urugaga muri manda nshya y’imyaka itatu, Eng David Dushimimana, avuga ko bataje guhangana n’abatari bishimiye amatora.

Ati “Ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zidukuriye bagira uko basubizwa, tuzakora igishoboka cyose kugira ngo tuganire na bo kuko tutaje guhangana. Twizera ko bazemera tugakomezanya kandi utazabyemera, ikibazo cye kizigwa mu buryo bwihariye”.

Umuyobozi ucyuye igihe ahererekanya ububasha n'umusimbuye
Umuyobozi ucyuye igihe ahererekanya ububasha n’umusimbuye

Uwo muyobozi mushya kandi yavuze ko ibibazo bikunze kuvugwa byo kutumvikana hagati y’abaturage n’abagenagaciro bizwi, ahanini gupfobya agaciro k’umutungo runaka, yavuze ko biri mu byo bazashyiramo imbaraga ngo bikemuke bahereye ku kongerera ubumenyi abagenagaciro.

Ikibazo kindi kivugwa muri urwo rugaga ngo ni uko abagenagaciro benshi ari abize ubwubatsi n’ibindi bijyanye na bwo, mu gihe kaminuza y’u Rwanda yatangiye gusohora ababyize, bakifuza ko itegeko ryahinduka bigakorwa n’abo babyize.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka