Minisitiri Bayisenge yemeye gukosora amakosa yagaragaye muri za Koperative z’abagore

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, tariki ya 14 Werurwe 2023, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore. Yavuze ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere ya za Koperative no mu bimina.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette

Ibibazo byabajijwe Minisitiri Prof Bayisenge ni iby’uko Koperative nyinshi zagiye zizahazwa na Covid-19 ntizongere gukurikiranwa ngo zizahurwe, ndetse abaturage bibumbiye muri izi koperative ugasanga nta bumenyi bafite bwo kuzitandukanya n’ibimina.

Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko mu bugenzuzi bakoze bareba uko gahunda zigamije guteza imbere umugore zihagaze mu mpera z’umwaka wa 2022 basanze abaturage badasobanukiwe imikorere y’amakoperative ndetse ibimina bidahabwa imbaraga ngo bihinduke Koperative.

Ikindi kibazo Abadepite babonye ni uko abaturage batazi imikorere y’ikigega BDF cyabashyiriweho ngo kibahe inguzanyo kugira ngo bazamure imishinga yabo ndetse na za koperative zihabwe imbaraga zibafasha gutera imbere.

Abadepite bahawe ibisobanuro
Abadepite bahawe ibisobanuro

Minisitiri Prof Bayisenge avuga ko ibyo bibazo bigiye guhabwa umurongo kugira ngo bikemuke byose aho kuva ku rwego rw’Akarere hagiye kubarurwa amakoperative ari muri buri Karere kugira ngo imikorere yayo ibashe gukurikiranwa.

Ati “Hazabaho kubarura izi koperative n’ibimina byose, nyuma hakorwe ubukangurambaga kugira ngo zirusheho gukora neza”.

Ikindi kizakosorwa ni ugukangurira amatsinda gukora cyane kugira ngo ave mu cyiciro cy’ibimina abe Koperative.

Abanyamuryango ba koperative bazasobanurirwa uko ikigega BDF gikora n’uburyo bahabwa inkunga ibafasha gukomeza kubaka imishinga yabo.

Minisitiri Prof Bayisenge avuga ko ibi bizajyerwaho ku bufatanye n’uturere kugira ngo urwego rushinzwe abagore (CNF) ruzakomeze kubakurikirana dore ko n’ibibazo byagiye bigaragara byaturutse mu kudakorana kw’inzego bireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka