Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwitanya uburinganire no kwigaranzurana ngo havuke amakimbirane mu muryango, ahubwo ari uburinganire, ari ukuringanira imbere y’amategeko kandi abagize umuryango bakuzuzanya mu kugera ku iterambere n’ikibereho myiza.

Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw'abagore mu iterambere no kwihangira umurimo
Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere no kwihangira umurimo

Minisitiri Bayisenge yabigarutseho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, wabaye ku wa 15 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uwo munsi ku nshuro ya 24, nyuma y’inama yabereye Beijing mu Bushinwa muri 1997.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango avuga ko mu kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kwishimira ibyo abagore bagezeho bafashijwe n’ubuyobozi bwiza, hamwe no kureba ibikenewe gushyirwamo ingufu.

Agira ati "Ntabwo twakwirengahiza uruhare rw’abagore n’abakobwa bagize mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no gutunga imiryango, nk’uko tugomba gufatira ingamba hamwe ikibazo cy’amakimbirane avamo impfu no gutandukana mu miryango."

Yongeraho ko ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane ku bana, kurwanya isuku nke mu miryango, igwingira ry’abana, hakenewe umuryango ushoboye uteye imbere uzira ibyo bibazo, Abanyarwanda bagomba guhangana nabyo.

Ati "Umuryango dukeneye ni uzira ibyo bibazo kuko tutabibarinze n’ahazaza habo ntihazaba heza."

Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana
Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana

Akomeza avuga ko kumva neza uburingane, bakabitandukanya no kwigaranzurana ari uburyo bwo kuzuzanya, mu gufashanya bituma umuryango ubaho utekanye.

Bimwe mu bibazo bikibangamiye abagore mu Rwanda harimo kuba batoroherwa no kubona amafaranga, aho ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakoresha MoMo ari 56%.

Abagore bo mu Rwanda bishimira iterambere bagezeho n’uruhare bagira mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera kandi ibi bituma umugore ashobora kugera ku ifaranga n’ubwo hakiri ibibazo.

inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda uvuga ko abagore bangana na 15% bafite imbogamizi zo kudakora ku ifaranga mu gihe abarenga 50% bakoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ariko ngo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gahunda nka Guma mu rugo yatumye abagore benshi bakoresha igishoro bari bafite.

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagumye mu ngo barahomba, Covid-19 yatumye ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongera.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagorwa n’inzira igera ku nguzanyo, abayigerageza ni 63% mu gihe abagabo ari 74%, na ho abahabwa inguzanyo abagabo ni 45.5% mu gihe abagore ari 25.5%.

Inguzanyo zitangwa muri banki z’ubucuruzi abagore bari kuri 5.6% mu gihe abagabo ari 96.4%, icyakora abagore babona amafaranga cyane mu bimina aho bari kuri 51.3% na ho abagabo ni 36.8%, mu nguzanyo zitangwa n’inshuti abagore barizerwa kandi bakaguza cyane bari ku 9.2% mu gihe abagabo ari 4.1%.

Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n'abakaraza
Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n’abakaraza

Mu Karere ka Rubavu kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, abagore bagatuye bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kugera ku iterambere mu kubona amahugurwa, ndetse utugari tumwe ntibabasha kwiteza imbere uko babishaka kubera kutabona amashanyarazi.

Icyakora mu mirenge yegereye umujyi wa Gisenyi abagore baracyahura n’ihohoterwa ryo kuvunishwa mu ngo, aho abagabo bigira ntibindeba abagore bakitwa ba ‘Ndongora nitunge’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka