Minisitiri Ayman Safadi yababajwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no gucyura Impunzi mu Bwami bwa Jordanie, Ayman Safadi, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, akaba yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, ababazwa n’ibyo yiboneye.

Minisitiri Ayman Safadi ashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane zazize Jenoside
Minisitiri Ayman Safadi ashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane zazize Jenoside

Ubutumwa yatanze akimara kunamira imibiri iruhukiye muri urwo rwibutso, yavuze ko bibabaje ndetse bikwiye kubera Isi yose isomo ryo kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati “Birababaje rwose kubona abazize Jenoside iteye ubwoba, yerekana ububi bw’ikiremwamuntu ko urwango, ivangura n’ubujiji bishobora kubyara uru rwibutso, rugaragaza ikimenyetso cy’abapfuye kubera urwo rwango”.

Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Minisitiri Ayman avuga ko urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abishwe rugaragaza u Rwanda rwo muri iki gihe ko amahoro n’ubwiyunge, ubutabera no kubahana no kutavangura abandi, bitanga umusaruro mu bijyanye n’iterambere rigaragara mu gihugu.

Ati “Ibi bigomba kwibutsa Isi yose ko nta kindi uretse ikibi kiva mu rwango, kandi u Rwanda rwo muri iki gihe narwo ni gihamya ku batuye Isi, ko ibyiza byose bishobora guturuka mu bwiyunge no kubahana”.

Bababajwe n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bababajwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ushingiye ku kubungabunga amahoro, ubukungu, politiki n’umutekano.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu muri Werurwe 2022 yakirwa n’Umwami wacyo, Abdullah II bin Al-Hussein, bagirana ibiganiro ku gukomeza kwagura umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Ayman Safadi yakiriwe namugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Minisitiri Ayman Safadi yakiriwe namugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka