Minisitiri Aurore Munyangaju ni muntu ki ?

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bakiri bato bari muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko akaba amaze kwinjira mu ruhando rw’abayobozi b’ibyamamare muri iki gihugu, ahanini kubera ko Minisiteri akuriye ari imwe mu zirebwa n’ibikorwa bihuza abantu b’ingeri nyinshi.

Min Munyangaju Aurore Mimosa
Min Munyangaju Aurore Mimosa

Munyangaju Aurore Mimosa ni Minisitiri wa Siporo kuva ku itariki 5 Ugushingo 2019, ariko mbere yo kwinjira muri guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n’amabanki, ubucuruzi n’ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego rwa Afurika.

N’ubwo siporo ari ubuzima bwe kuva akiri umwana dore ko ari umuhanga muri Basketball, Tennis no kunyonga igare, Minisitiri Munyangaju avuga ko atigeze atekereza na rimwe ko ashobora kuba Minisitiri, kuko akazi yakoraga kari gahabanye cyane no gukora mu nzego za leta.

Minisitiri Munyangaju aragira ati «Byarantunguye cyane gushyirwa muri uwo mwanya…twarabyishimiye ariko twaribajije tuti harya Perezida wa Repubulika aranzi ? Bitera ubwoba kubera ko aba ari ubuzima utazi, ukibaza uti ese bigenda bite».

Munyangaju ariko avuga ko bitamugoye kujya muri izo nshingano nshya, kuko na mbere yaho yagiye akora imirimo itandukanye yo mu rwego rw’ubuyobozi. Urugero nko mu kigo cy’ubwishingizi SONARWA, aho yari akuriye ishami ry’ubuzima. Yanayoboye ishami rya African Alliance mu Rwanda, itsinda ry’amabanki y’ishoramari rikorera muri Afurika.

Min Munyangaju akunda Siporo zitandukanye
Min Munyangaju akunda Siporo zitandukanye

Yakoze no mu birebana n’amabanki avamo ageze ku rwego rw’umuyobozi ushinzwe umutungo, ajya mu kigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ahava yerekeza muri EAX, East Africa Commodity Exchange (ikigo gifasha abahinzi-borozi baciriritse kubona inguzanyo no kubahuza n’amasoko abagurira neza).

Usibye kuba ari impuguke mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi, Minisitiri Munyangaju avuga ko yakuriye mu muryango ukunda siporo by’umwihariko.

Aragira ati «Njyewe navukiye mu muryango w’abantu bakunda siporo, usibye n’abo tuvukana, n’ababyeyi bacu ni abantu b’abafana bakomeye ku buryo iyo hageze gufana haba harimo ibice bihanganye bikomeye».

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavukiye hanze y’u Rwanda kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye, ariko mu biruhuko akaza gusura kwa nyirakuru mu Rwanda.

Amashuri makuru yayigiye i Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare (Akarere ka Huye) mu ishami ry’indimi, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu Cyongereza, akomereza muri kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye no gucunga imishinga.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimoza yashakanye na Eric Barahira impuguke mu by’amategeko, bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka