Minisiteri y’Ubuzima yagaye umubyeyi wa Ingabire Victoire
Abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda bibukiye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge (hahoze ari muri Komine Butamwa), bunamira imibiri 1200 y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwaho, ndetse bagaya umubyeyi wa Victoire Ingabire kuko ngo ari we wabicishije.

Dusabe Thérèse ubu ubarizwa mu Buholandi, asabirwa gufatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abazwe amaraso y’izo nzirakarengane "zishwe ku bwe", kuko ari we wayoboraga ikigo Nderabuzima cya Butamwa.
Umutangabuhamya warokokeye Jenoside i Butamwa yagarutse inshuro nyinshi kuri Dusabe Thérèse n’umukobwa we Ingabire Victoire, na we ushinjwa gutagatifuza umubyeyi we akoresheje inshuti ze z’i Butamwa.
Kabanda Alphonse avuga ko mu gihe cya Jenoside yageze ubwo ahungira hakurya muri Kamonyi, nyuma y’uko Dusabe yirukanye Abatutsi bari bamuhungiyeho mu kigo Nderabuzima cya Butamwa, akabateza Interahamwe zikabica.
Yagize ati "Navuye aha Thérèse amaze kubirukana, ahamagaye Interahamwe ngo zibatware, ubwato twambukiyemo, tumaze kwambuka Interahamwe zabuteye grenade, abantu bose ba hano barabarimbura, abarokokeye aha ntabwo bagera ku 10, ndetse abakuru bo ntibarenga batanu."
Kabanda avuga ko uku gupfira gushira kwatijwe umurindi n’uruzi rwa Nyabarongo ruzengurutse Umurenge wa Mageragere, ku buryo ngo abaruguyemo bahunga cyangwa bihishe mu gishanga cyawo baruta kure umubare 1200 w’Abashyinguwe mu rwibutso rw’i Mageragere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we avuga ko Dusabe Thérèse wayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Butamwa yatukishije izina rya Minisiteri y’Ubuzima, akaba ngo yarageze aho yitwa "Muganga w’Urupfu."
Dr Nsanzimana ati "Iri ni ipfunwe ku rwego rw’ubuzima, twaje aha kugira ngo tugaye abaganga babi ’Titulaire wahoze aha’(Dusabe Thérèse), ariko tunashime abaganga beza bakomeje kwitanga haba muri biriya bihe bibi kugeza n’uyu munsi, kuko turacyafite umubare muto w’abaganga ariko barihangana."

Dr Nsanzimana asaba abakora mu nzego z’ubuzima kugendera ku mahame atatu: kuba umuntu(kugira ubumuntu), kuba umuganga ndetse no kuba umubyeyi, kugira ngo buri wese azasige inkuru nziza ku isi.
Asaba abakiri bato kwirinda abashukanyi babasaba kugira uwo banga cyangwa bica, kuko ngo ubwicanyi nta muntu n’umwe bwigeze buhira ngo amare kabiri.
Umwe mu bahaye ikiganiro abakozi b’inzego z’ubuzima bari i Mageragere mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni Rtd Lt. Col. Fred Nyamurangwa wari muri ’Batayo eshatu z’Inkotanyi zahagurutse i Butaro muri Burera zije kunganira abasirikare 600 bari muri CND, kugira ngo babohore Kigali.
Rtd Lt Col Nyamurangwa avuga ko bageze ku musozi wa Rebero bibagoye, akaba ari ho hashyizwe ivuriro ryo kujya bafashirizamo indembe z’Abatutsi barokokeye mu bice bitandukanye bikikije Kigali, harimo n’abavaga muri Butamwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|