Minisiteri y’Ubutaka yahagurukiye kurwanya Abatekamutwe biyitirira umwuga w’abagenagaciro

Abagenagaciro ni abantu bashinzwe guha agaciro imitungo itimukanwa (Amazu n’amasambu) kugirango beneyo babashe guhabwa inguzanyo mu ma banki, cyangwa se bahabwe ingurane, bimurwe kuri iyo mitungo kubw’inyungu rusange.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutaka n'amashyamba Jean Claude Musabyimana, yavuze ko ntamuntu wemerewe gukora igenagaciro atari mu rugaga
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba Jean Claude Musabyimana, yavuze ko ntamuntu wemerewe gukora igenagaciro atari mu rugaga

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba Jean Claude Musabyimana aravuga ko nta muntu wemerewe gukora uyu mwuga atari mu rugaga rw’abawukora.

Uyu muyobozi avuga ko ababikora bafatwa nk’abajura, ko ndetse n’iryo genagaciro nta gaciro rigombakugira imbere y’amategeko.

Yabivugiye mu nama ihuje abagenagaciro b’umwuga iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kane, ikazasozwa kuwa gatanu 19 Mutarama 2018.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bagize urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda bagaragarije ko hakiriho abiyitirira uyu mwuga kandi batawukora, cyangwa se hakaba abiyita abakorana n’abagenagaciro (abo bakunze kwita abakomisiyoneri), bakabeshya abaturage bakabarya amafaranga.

Ibi ngo byangiza isura y’abakora uyu mwuga byemewe n’amategeko, kugeza n’ubwo hari abaturage batakariza icyizere abagenagaciro kabone n’ubwo baba ari abanyamwuga.

Abagenagaciro b'umwuga mu biganiro bigamije guhashya ababiyitirira
Abagenagaciro b’umwuga mu biganiro bigamije guhashya ababiyitirira

Musabyimana Jean Claude yasabye abantu bose guhagurukira rimwe bakarwanya bene aba bantu bangiza izina ry’abagenagaciro, kugirango uyu mwuga ukorwe n’ababigize umwuga gusa.

Ati « Nta muntu wemerewe gukora igenagaciro atari mu rugaga. Uwaba abikora ibyo byaba ari ubujura, ari ukwiba. Ndumva twese dufite inshingano zo kubirwanya, kuko iryo genagaciro rikozwe n’umuntu utari mu rugaga mu mategeko nta n’agaciro riba rifite ».

Minani Mark umwe mu bagenagaciro b’umwuga avuga ko ibyasaga nk’akajagari muri uyu mwuga byagabanutse kuva urugaga rwajyaho, gusa akavuga ko aba bakomisiyoneri aribo basigaye bahangayikishije cyane kuko bangiza izina ry’abagenagaciro.

Agira ati”Hari abivanga mu kazi k’abagenagaciro bakabiyitirira kandi ataribo, cyangwa se bakiyita abakomisiyoneri b’abagenagaciro kandi abagenagaciro nta bakomisiyoneri tugira. Rimwe na rimwe aba bashuka abantu ngo bazabakorera, bakabaka amafaranga bikarangira ntacyo babafashije,bikitirirwa abagenagaciro”.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda, uvuga ko Gatsirombo Egide, uvuga ko ababangiriza akazi ari abiyitirira ko bakorana n’abagenagaciro bazwi nk’abakomisiyoneri, gusa akavuga ko muri ibi biganiro haza gufatwa ingamba z’uburyo nabo bakumirwa.

Umuyobozi w'urugaga rw'abagenagaciro Egide Gatsirombo avuga ko abakomisiyoneri mu bagenagaciro bagiye guhagurukirwa
Umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro Egide Gatsirombo avuga ko abakomisiyoneri mu bagenagaciro bagiye guhagurukirwa

Urugaga rw’abagenagaciro b’umwuga mu Rwanda rwatangiye mu mwaka wa 2010, kugeza ubu rukaba rubarizwamo abagenagaciro banditse 138.

Hari n’abandi basabye kwinjira mu rugaga, ubu ngo bategereje kwemererwa bakaza kwifatanya na bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka