Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igiye kwishyura Miliyari 21Frw mu birarane by’ingurane
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 yatangaje ko bitarenze muri Kamena uyu mwakwa ibibazo by’ingurane z’abaturage batarishyurwa zisaga miliyari 21 Frw bizaba bimaze gukemurwa.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Olivier Kabera ubwo yagezaga ibisobanuro ku Badepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Kabera yabwiye abadepite bagize iyi Komisiyo ko mu bibazo byatumye hari abaturage batishyurwa harimo ingengo y’imari idahwanye n’ingano y’imitungo yabaruwe, ndetse na bamwe mu baturage batanga amakuru atari yo ku mutungo wabo.
Yagize ati “ Dutanze urugero nk’ahanyuzwa ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro hari aho byagaragaye ko abaturage ubaka numero ya Konti bakwishyurirwaho kuko abona amafaranga y’ingurane atari menshi akanga kujya gufunguza Konti muri Banki ahubwo agatanga konti ya mugenzi we wajya kwishyura ugasanga amazina ya Konti adahuye n’aya nyir’umutungo”.
Indi mpamvu n’uburyo igenagaciro rikorwamo kuko hari aho umuturage ashaka ko agenerwa agaciro k’umutungo we agendeye kubyo yibariye ndetse yifuza icyo gihe habaho ko yizanira umugenagaciro noneho na Leta ikazana umegenagaciro bamara kubara umutungo w’umuturage ingano yawo hakabaho kumvikana hagendewe ku gaciro nyakuri ku buryo umuturage yumva anyuzwe.
Ati “ Iyo nayo n’impamvu ituma habaho icyuho gituma kwishyurwa bitinda kuko usanga habaho igihe cyo gutegereza ko igenagaciro rirangira. Kutishyurirwa ku gihe kandi bituruka ku bwinshi bw’amafaranga y’ibyabaruwe adahita aboneka ngo atangwe.”
Uyu muyobozi yerekanye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, nk’urwego rw’ingufu hari amadosiye agera hafi ku bihumbi 20 y’abagombaga guhabwa ingurane ingana na miliyari 6 na miliyoni 820 Frw.
Muri izo dosiye, 19,259 hishyuwemo 5,053, bingana na miliyari 1.8. Ni mu gihe dosiye zirenga 14,000 zitarishyurwa zifite agaciro ka hafi eshanu.

Ku birebana n’amazi Isuku n’isukura harimo dosiye zigera ku bihumbi 18,674, zagombaga kwishyurwa miliyali 11.8, ariko izabashije kwishyurwa ni dosiye 15,202 zifite Miliyari 10.6.
Hari kandi dosiye 323 zirimo gutegurwa kwishyurwa zifite agaciro ka Miliyari 1.5.
Ku bijyanye n’ubwikorezi, ni ukuvuga abimuwe ahanyujijwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hari abantu 10.907 bagombaga guhabwa ingurane zirenga miliyari 18.8 ariko hishyuwemo dosiye 3,689 bifite agaciro ka Miliyari zirenga10 Frw.
Ku bijyanye n’imiturire kandi harimo imitungo 252 ifite agaciro ka miliyari 10.2, ariko muri zo hishyuwemo Miliyari 2.7 fw mu gihe hagishakishwa asigaye ngo ahabwe abaturage.
Kabera yemereye abadepite ko hari ibigomba kunozwa mu kwimura abaturage kugira ngo bajye babona ingurane yabo ku gihe.
Ati “ Icyuho kirimo kigiye gurebwaho kugira ngo tuzarebe uko dukemura ibibazo byose byagaragaye mu kwimura abaturage ku nyungu z’ibikorwa rusange.”
Abadepite hari ibyo basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo
Muri iki kiganiro, Depite Mukabalisa Germaine yibukije ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa ko yari akwiye kwimurwa ahita ahabwa ingurane ndetse yaba atarayihabwa akaba harebwa ubundi buryo yaba abayeho ndetse hagatekerezwa niba yahabwa n’inkunga y’ingoboka muri icyo gihe.
Yanaboneyeho kubaza igiteganywa kugira ngo ibibazo byagaragaye mu kwimura abaturage ngo bihagarare.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasobanuye ko amakosa yagiye agaragara azakosorwa ndetse ko ubu hagiye kwishyurwa iyo mitungo aho bitanoze bagakorana n’izindi nzego bigakorwa.

N’ubwo ibikorwaremezo biba bikenewe kwihutishwa ndetse iterambere rikagera ku muturage Perezida w’iyi Komisiyo Nabahire Anastase yasobanuye ko kuba umuturage wamaze kubarurirwa ibye ntahabwe ingurane aba atemerewe no kugira ikindi gikorwa akorera mu mutungo we bimudindiza.
Ati “ Twabasabye ko mwaza mukadusobanurira impamvu umuturage ahura nicyo kibazo kandi mwagombye kubimura hamaze gukorwa inyigo ndetse bagahita banishyurwa”.
Muri iki kiganiro hari kandi Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubwikorezi (RTDA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda,(RHA) hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ndetse na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG).
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe neza abaturage twasenyewe muburyo bwo kurwanya amanegeka mukarere kagasabo umurenge wa gisozi turasaba ko mwadufasha tukabona ingurane kuko byadusize mubukene kandi twari dufite ibikorwa bitubaruyeho nibyangombwa byuzuye kugirango tugumane iterambere murakoze.
Turifuza kubakirwa umuhanda wa Bumbogo kuko ivumbi ritumereye nabi murakoze!
Turifuza kubakirwa umuhanda wa Bumbogo kuko ivumbi ritumereye nabi murakoze!
Turifuza kubakirwa umuhanda wa Bumbogo kuko ivumbi ritumereye nabi murakoze!