MINISANTE yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) azibanda mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Minisitiri Ngamije na Rémy Rioux nyuma yo gusinya ayo masezerano
Minisitiri Ngamije na Rémy Rioux nyuma yo gusinya ayo masezerano

Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi hagati ya MINISANTE na AFD, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Naho icyo kigo cyari gihagarariwe n’Umuyobozi mukuru wacyo, Rémy Rioux.

akazafasha urwego rw’ubuzima mu Rwanda binyuze mu kongerera ubushobozi abakozi, ndetse harimo n’igice cyo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri, nk’uko Twitter ya MINISANTE ibitangaza.

Minisitiri Ngamije yavuze ko igihugu nta hazaza cyagira mu gihe gifite abaturage bafite ubuzima bubi, bityo ko ayo masezerano by’umwihariko azibanda mu ishoramari mu bikorwa remezo, bizatanga umusanzu ufatika mu gutanga serivisi nziza.

AFD ngo yahise yumva ko ifite intego yo gushyira mu bikorwa ibyo abayobozi bemeje, ko mu myaka ya 2019-2023 u Bufaransa buzaha u Rwanda nibura miliyoni 500 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 560 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Rioux yavuze ko kuva mu 2019 kugeza ubu, icyo kigo kimaze guha u Rwanda miliyoni 218 z’Amayero.

AFD si urwego rw’ubuzima gusa izafatanyamo na Guverinoma y’u Rwanda, kuko hari imishinga myinshi barimo gukoranaho, harimo kubaka uruganda rw’inkingo mu Rwanda ku bufatanye na BioNTech, ubwikorezi n’umushinga w’u Rwanda wo kuba igicumbi cya serivisi z’imari n’ubucuruzi n’icyerekezo cyo kwakira inama, ibirori n’imikino.

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), nayo yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na AFD, aho biteganyijwe ko hazemezwa inzego ibi bigo byombi byafatanyamo, zirimo guhanahana ubumenyi.

AFD kandi izashyigikira ubusabe bwa BRD bwo kwinjira mu ihuriro rya Banki z’iterambere zo mu bihugu 26, International Development Finance Club, IDFC.
Ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, nibwo AFD yafunguye ibiro byayo mu Rwanda, umuhango witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa AFD, Rémy Rioux hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka