MININFRA yemeza ko COFORWA izafasha Leta kugera ku ntego za 2024

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko ibikorwa by’Umuryango wa ba Kanyamigezi mu Rwanda (COFORWA), bizafasha kugera ku ntego z’icyerecyezo kigari cy’Igihugu 2024 cyo kugeza abaturage bose ku mazi meza.

Gutunganya amazi y'imvura agahita anyobwa byatumye abiga kuri GS Batima mu Bugesera baticwa n'inyota
Gutunganya amazi y’imvura agahita anyobwa byatumye abiga kuri GS Batima mu Bugesera baticwa n’inyota

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricia, avuga ko kugira ngo Leta igere ku cyerekezo yihaye ikeneye abafatanyabikorwa bajyanamo, kandi ko icyerekezo cy’Igihugu kitajya gisubira inyuma, bityo ko abaturage bose bazaba bafite amazi meza nk’uko biteganyijwe.

Icyerekezo kigari cy’Igihugu giteganya ko nibura mu 2024, Umunyarwanda wese azaba agezwaho amazi meza, ni ukuvuga kuba nibura amazi ayabona iwe mu rugo cyangwa yajya kuyavoma ntarenze metero 500 ajya anava gushaka amazi.

Minisitiri Uwase avuga ko kuva na kera COFORWA yafashaga Leta kugeza amazi ku baturage, kandi yabiherewe igihembo ku rwego rw’Isi bahereye ku kigega gifata amazi y’imvura mu Karere ka Bugesera, agahita atunganywa ku buryo abanyeshuri bahita bayanywa nta kibazo.

Agira ati “COFORWA ni umufatanyabikorwa w’igihe kirekire azadufasha rwose kugera ku cyerekezo cy’Igihugu, kuko turacyafite igihe n’ubwo ari gito ariko dusabwa kongeramo imbaraga kandi icyerecyezo tuzakigeranamo kuko ntigisubira inyuma”.

Ibigega byo mu kuzimu bishobora kubika meterokibe 100 buri kimwe byakwirakwijwe mu bigo by'amashuri
Ibigega byo mu kuzimu bishobora kubika meterokibe 100 buri kimwe byakwirakwijwe mu bigo by’amashuri

Ibikorwa COFORWA yakoze byo gukwirakwiza amazi hirya no hino byatumye nibura nko mu Karere ka Muhanga gusa, Imirenge itandatu kuri 12 iherereye mu bice bya Ndiza ibona imiyoboro y’amazi ku bilometero bigera ku bihumbi 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko iyo ari inkunga ikomeye yatumye byoroshya ikibazo cy’amazi yari agoye kugeza imiyoboro ku baturage, kunonza isuku n’isukura no kuruhura abaturage kuvoma kure.

Agira ati “Aha bagize umwanya uhagije no kuhashyira ibikorwa byagutse, nk’Akarere ka Muhanga batwubakiye imilongo irenga 15 kandi itunganywa na COFORWA tugasana iyangiritse, kandi muri iyi Mirenge itandatu twubakiye ku mazi yakozwe na COFORWA. Ubu tugeze ku bilometero 1500, ni igisubizo ku mibereho myiza y’abaturage”.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba COFORWA bavuga ko mbere batarabona amazi byari imbogamizi ikomeye ngo babashe kugira isuku, ariko ubu bahagaze neza.

COFORWA irizihiza Yubire y'imyaka 50 ikora ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturarwanda
COFORWA irizihiza Yubire y’imyaka 50 ikora ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturarwanda

Nyirampunga Winifred avuga ko abaturage bo mu misozi ya Ndiza batari koroherwa no kubona amazi iyo umushinga wa ba Kanyamigeze bo mu Rwanda utahagoboka.

Agira ati “Kugira ngo umuntu agire amazi hafi ye COFORWA iradufasha kuko bashatse abakozi, bakora amazi, no kwigisha abaturage kuyikorera byatumye tuyabona ku mavuriro n’amashuri bikaba bituma tugira isuku, kuyakaraba no kuyuhiza amatungo n’imboga”.

Kanyamugenge Celestin avuga ko amazi begerejwe yabarinze umwanda kuko bavomaga kure mu mibande, bigatinza abana bajya kwiga cyangwa abatagiye kuvoma bakirirwana umwanda ku myambaro no ku mubiri.

Agira ati “Amazi yavaga mu mibande hasi, uyu munsi usigaye uhura n’umuntu asa neza, umuntu utuye hafi aha aba yameshe ariko mbere wahuraga n’umuntu usa nabi ukagira ubwoba ukagira ngo ni nk’umujura”.

Minisitiri Uwase (uhagaze) ahamya ko icyerekezo cyo kugeza abaturage ku mazi meza kidasubira inyuma
Minisitiri Uwase (uhagaze) ahamya ko icyerekezo cyo kugeza abaturage ku mazi meza kidasubira inyuma

Umuyobozi wa COFORWA, Kinyango Jean Paul uvuga ko mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa byawo byo gukwirakwiza amazi bidahenze cyane abaturage, washinze ishuri ryigisha ibyo gukora amazi mu Murenge wa Kibangu, rikaba rimaze kurangizamo abasaga 1000 bafasha abatuye ibyo bice kuyabungabunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka