MININFRA iratangaza ko ikiraro cya Mukunguri kigiye gusanwa

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), iratangaza ko ikiraro cya Mukunguri gihuza uturere twa Kamonyi na Ruhango mu gice cy’Amayaga, kigiye gutangira gusanwa ku ngengo y’imari 2021-2022 ivuguruye.

Ikiraro cya Mukunguri cyasenyutse muri 2019, kugeza ubu ntikirubakwa
Ikiraro cya Mukunguri cyasenyutse muri 2019, kugeza ubu ntikirubakwa

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yabitangarije mu rugendo rw’akazi yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Mutaram 2022, ubwo yasuraga ibikorwa remezo mu Karere ka Ruhango, Gisagarana, Nyanza n’igice cya Muhanga.

Kwangirika kw’ikiraro cya Mukunguri byahereye mu mwaka wa 2019 ubwo hagwagamo igikamyo yikoreye umucanga, kuva icyo gihe ubuhahirane bwarahagaze mu turere twa Kamonyi na Ruhango kuko nta modoka irongera kuhanyura, uburyo cyasanwe ni ubutuma abanyamaguru, amagare na za moto bitambuka.

Minisitiri Gatete avuga ko gutinda gusana icyo kiraro byatemwe n’uko amafaranga menshi ya Leta yakoreshejwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyahise cyaduka muri 2020 nyuma gato ikiraro cyangiritse, icyakora ngo inyigo yo kugisana yararangiye ku buryo kigiye kubakwa.

Agira ati “Nanjye ubwanjye ejobundi navuye kugisura ngo ndebe uko cyifashe, bigaragara ko ubuhahirane bwahagaze kandi kuba kidakora bibangamiye imikorere y’inganda nk’urwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati.

Ati “Hari kandi uruganda rwa Mukunguri ku Kamonyi rutunganya umuceri, hari n’urwo batweretse rukora ibicanwa zose zagizweho ingaruka no kuba ikiraro kidakora, ariko ubu hari gushakwa amafaranga ngo ikiraro cyubakwe”.

Minisitiri Gatete yemeza ko ikiraro cya Mukunguri kigiye gukorwa
Minisitiri Gatete yemeza ko ikiraro cya Mukunguri kigiye gukorwa

Abakoresha umuhanda uhuzwa n’ikiraro cya Mukunguri kandi bagaragaza ko kujya kwivuriza ku bitaro by’Intara bya Kinazi bibagora cyane kubera ko icyo kiraro kidakoze, kuko bisaba gutega za moto bava mu Karere ka Kamonyi mu gihe bagakoresheje imodoka.

Umwe mu barwayi twasanze ku bitaro bya Kinazi avuye ku Kamonyi aje kwivuza imvune, agaragaza ko amafaranga y’urugendo ku murwayi wateze moto ari mesnhi kuko bishyura 1500Frw ku manywa, ugenda nijoro akaba yageza ku 5000frw.

Agira ati “Ubwa mbere naje kwivuza bugiye kwira banca 5000Frw kuri moto kuko ikiraro cyacitse, nta kundi twabigenza kuko nta mbangukiragutabara baguha kuko itabona aho inyura. Badufashe ikiraro gisanwe”.

Ikiraro cya Mukunguri cy'agateganyo kinyuraho moto, amagare n'abakoresha amaguru gusa
Ikiraro cya Mukunguri cy’agateganyo kinyuraho moto, amagare n’abakoresha amaguru gusa

Minisitiri w’ibikorwa remezo kandi avuga ko ibiraro byo mu Ntara y’Amajyepfo byangijwe n’ibiza nabyo birimo gushakirwa ingengo y’imari yo kubisana no gukora ibishya kugira ngo ubuhahirane bukome kugenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyocyiraro gikozwe ubuhahirane byakwiyongera

niyibizi francois yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka