MINIJUST yatangatanze hose kugira ngo abafitiye Leta imyenda bayishyure

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko irimo gutambamira imitungo y’abantu 2,679 babereyemo Leta amafaranga arenga miliyari eshatu, ndetse ikaba yagiranye amasezerano n’abahesha b’inkiko bazishyuza ayo mafaranga.

Minisitiri Busingye asaba n'Itangazamakuru gufasha muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu bafitoye Leta imyenda
Minisitiri Busingye asaba n’Itangazamakuru gufasha muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu bafitoye Leta imyenda

Inzego zose zishinzwe kumenya ahaherereye imitungo y’abantu hamwe n’izishinzwe gutanga ibyangombwa, zishobora gufatira iyo mitungo igizwe akenshi n’inzu, ubutaka cyangwa ibinyabiziga kugira ngo bitezwe cyamunara mu gihe ba nyirayo batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga uburyo bazishyura.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko muri rusange Leta irimo kwishyuza amafaranga akabakaba miliyari 11, ariko mu cyiciro cya mbere harashakishwa miliyari eshatu mu kitarenze umwaka nk’uko abahesha b’inkiko ubwabo babyemeza.

MINIJUST ivuga ko imaze kumenya nimero z’indangamuntu z’abantu 1,958 mu 2,679 bafitiye Leta imyenda, bikaba bizanayihesha kubona nimero za telefone zabo.

Iyi minisiteri yasabye abahesha b’inkiko guhamagara abo bantu bakabishyuza, baba batabikoze imitungo yabo yanditswe mu kigo cy’Ubutaka, muri Rwanda Revenue Authority n’ahandi igatezwa cyamunara.

Aganira n’abahesha b’inkiko kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagize ati “twebwe (MINIJUST) twemera amasezerano umuntu yakorana natwe imbere ya Noteri kugira ngo bimworohereze ‘panic’ ikomeye”.

Yakomeje agira ati “Icyo tutifuza na busa ni ukubona umuntu wategetswe mu rubanza kwishyura amafaranga yaba ibihumbi 100, miliyoni ebyiri, miliyoni eshanu,...hagashira umwaka cyangwa ibiri atarishyura, nyamara ayo ari yo Leta ikoresha mu kuduha amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi”.

Minisitiri Busingye yavuze ko yifuza abahesha b’inkiko bazakorana umwete uyu murimo bakawufata nk’ubucuruzi bwabo bwite, kuko itegeko ribemerera igihembo kingana na 5% by’imitungo bishyuje.

Hari umwe mu bahesha b’inkiko wavuze ko ayo mafaranga batajya bayahabwa keretse iyo ari umutungo utari yo babanje kugurisha mu cyamunara, kandi na byo ari igikorwa kitoroshye.

Minisitiri Busingye yashubije ko icyo kibazo atari akizi, yizeza ko itegeko rihesha abahesha b’inkiko 5% by’imitungo bishyuje ku gahato rigiye gusubirwamo vuba na bwangu, kugira ngo n’uwishyuje amafaranga na we ajye ahabwa icyo kigereranyo.

Mu nzego zirimo kwitabazwa muri iyi gahunda yo kwishyuza abantu ku gahato amafaranga bategetswe n’inkiko, harimo Ikigo gishinzwe indangamuntu NIDA, Ikigo gishinzwe Ubutaka, igishinzwe imisoro n’amahoro RRA n’Urwego ngenzuramikorere RURA.

Hari n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruzajya rutangirira ku mipaka abishyuzwa, Urwego ruhuza abafitiye imyenda amabanki (Transunion), Ikigo RSSB gifitiye benshi amafaranga y’ubwizigame bw’izakuru n’andi.

Hari na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ishobora gufatira imishahara y’abakozi, ndetse hakazitabazwa abafatanyabikorwa bagize inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera n’umutekano hamwe n’ibigo bishinzwe gutanga amazi n’ingufu (WASAC na REG).

Kugeza ubu MINIJUST ivuga ko abakoresha 66 bamaze kuyemerera ko kuzayiha imishahara y’abakozi babo, hanamenyekanye ibibanza 1,269 by’abantu 264 ndetse n’imidoka 29 z’abantu batanu.

Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b'inkiko kwishyuriza Leta amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari eshatu
Minisitiri Busingye Johnston yasabye abahesha b’inkiko kwishyuriza Leta amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu

Muri rusange MINIJUST ivuga ko imaze kwishyuza amafaranga angana na 238,580,499Frw mu gihe kirenga gato umwaka umwe, akaba yarabonetse mu manza 44 mu 124 zari zahawe abahesha b’inkiko 33.

Uyu munsi abahesha b’inkiko b’umwuga bashya 37 bahawe imanza 280 zizavamo amafaranga angana na 3,010,711,593Frw.

Umuhesha w’Inkiko witwa Me Mihigo Safari avuga ko imbogamizi zari zisanzweho ari uko abantu bahisha imitungo, ariko ikibazo kikazakemurwa n’iperereza.

Yagize ati "kugaruza ayo mafaranga ntabwo bizatwara imyaka ariko bishobora kumara amezi, ubundi twe twiha amezi atatu".

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko yashyizeho ’abakozi b’intarumikwa’ bazakorana n’abo bahesha b’inkiko bagera kuri 70 mu kwishyuza abafitiye Leta imyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KWISHYUZA NIBYIZA KUGIRANGO DUTERE IMBERE,NONESE Leta iguza abantu mubuhe buryo ?Se ikoresha uburyo bwa BANK?SE NI NKABANDE LETA IGUZA?

PAULIN MANIRAGABA yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Nigute nr zirangamuntu zabantu 700 bishyuzwa ziba ikibazo kandi abishyuzwa bazwi!!

lg yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka