Minicom yagennye igiciro cy’ibirayi, urugaga rw’ababicuruza rwanga kubikurikiza

Urugaga rw’abahinzi b’ibirayi hamwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), bavuga ko ibirayi bizongera kuboneka ari byinshi ku masoko nyuma y’amezi abiri.

Kuri ubu ibirayi birarya umugabo bigasiba undi kubera guhenda ku masoko
Kuri ubu ibirayi birarya umugabo bigasiba undi kubera guhenda ku masoko

Ibyo babitangaje mu gihe abakunzi b’ibirayi bakomeje kwinubira igiciro gihanitse cyabyo, cyatumye bamwe babireka bagatangira kugura ibiribwa bihendutse nk’ibitoki n’ubugari bw’imyumbati.

Urugaga rw’abahinzi b’ibirayi ruvuga ko rwazamuye igiciro kubera ko atari igihe cyo kwera kwabyo, ariko ko na bike byari byarahinzwe muri iki gihe cy’impeshyi ngo byangijwe n’imvura n’izuba.

Ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali abaguzi barinubira ko ibirayi bigurwa ku biciro bitandukanye, aho ikiro kimwe kigurwa kuva ku mafaranga 400 kugera kuri 450 Frw.

Umucuruzi w’ibirayi bitetse witwa Mukeshimana, avuga ko abacuruzi bishyiriyeho ibiciro bishakiye kandi bakaba babigurisha k’uwo bishakiye.

Ati:”Ibirayi birakabije guhenda kuko mbere byari amafaranga 180 kugera kuri 200 ikiro kimwe, ariko ubu ni amafaranga 400 kugera kuri 450, kandi nabwo ntiwabaza umucurizi ngo ‘uragurisha kuri angahe’, babigize ibanga”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bafite impungenge, ko mu minsi iri imbere ubwo ibitoki n’ubugari bizaba bitarimo kuboneka bazasonza.

Ku rundi ruhande, Urugaga rw’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda ruvuga ko mu mezi make ashize ikiro kimwe cy’ibyitwa Kinigi cyagurwaga amafaranga 210, ariko kuri ubu kikaba kigurwa ku mafaranga 350.

Ni mu gihe ibirayi bitukura byarangurwaga ku mafaranga 190 ku kiro kimwe, kuri ubu bikaba birangurwa ku mafaranga 280 kuri buri kiro.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda, Havugimana Vincent avuga ko nta birayi bihari byahabwa abantu bose kuko atari igihe cyo kwera kwabyo, kandi ko ibyahinzwe mu gihe cy’impeshyi nabyo ngo byangijwe n’imvura.

Ati:”MINICOM ifatanije n’abahinzi bashyizeho igiciro cy’ibirayi, ariko icyo gikurikizwa mu gihe byabonetse ari byinshi”.

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) nayo yemeza ko habayeho izamuka ry’ibiciro by’ibirayi, ariko ritarengeje amafaranga 10 yiyongera ku biciro byari bisanzweho.

Bisobanura ko ikiro kimwe cy’ibirayi byitwa Kinigi kitagombaga kurenza amafaranga 220, kuko cyari gisanzwe ari amafaranga 210.

Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka agira ati:”Ku biciro byari bisanzwe twazamuyeho amafaranga ari hagati y’atanu n’icumi”.

“Ibyo biciro twazamuye bigaragara ko turimo kurwana intambara nini kugira ngo byubahirizwe, ni ikibazo twemera ko gihari ariko turimo kugikurikirana”.

MINICOM hamwe n’abahinzi b’ibirayi bizeza ko ibihe by’imvura nibigenda neza, ibirayi bizongera kuboneka mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka