MINICOM ikomeje gushaka igisubizo cy’umusaruro wabuze isoko

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko kubura isoko kwa bimwe mu bihingwa byatewe no kuba hari abaguzi banini bamaze igihe kinini badakora kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora
Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko kubura isoko kwa bimwe mu bihingwa byatewe no kuba hari abaguzi banini bamaze igihe kinini badakora kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ibihingwa byabuze isoko ahanini ngo ni umuceri mu Karere ka Rusizi n’ibitunguru mu karere ka Rubavu, aho bamwe mu bahinzi batiriwe basarura ibitunguru ahubwo babirekeye mu mirima bikaribwa n’amatungo. Ababisaruye nabo bagurishaga umusaruro wabo ku giciro gito kugira ngo bagabanye ibihombo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru ba RBA, Karangwa yavuze ko ku isoko hagaragara umusaruro mwishi w’ibihigwa ndetse abahinzi bamwe bagihendwa n’abaguzi, ariko ngo biterwa n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo, gusa ngo Leta irimo gukora ibishoboka ngo uwo musaruro ubone abaguzi.

Avuga ko kuba abaguzi banini nk’amashuri, amahoteri na resitira bidakora nk’uko byari bisanzwe ari byo byatumywe hari umusaruro w’ibihingwa ubura isoko.

Ati “Umusaruro uko wari ufite isoko byaragabanutse cyane bitewe n’uko inzego nyinshi zawukoreshaga zidakora kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amashuri muzi igihe amaze afunze, muzi igihe muri Kigali bari bamaze batiga n’ubwo ahandi bigaga, ugafata amahoteri, za resitora, utubari n’abandi henshi kandi aho hose uwo musaruro warakoreshwaga”.

Karangwa avuga ko muri iki gihe umusaruro utakoreshejwe uko byari bisanzwe, hari hamwe na hamwe wagiye uba mwinshi kandi utabikwa, nk’imboga n’imbuto uhura n’ibibazo byo kwangirika ba nyirawo barahomba.

Yongeraho ko ku musaruro ubikika nk’ibigori n’umuceri, barimo kuvugana n’inzego zose bireba kugira ngo ube wagurwa bityo abahinzi babashe kubona mafaranga bakomeze ibikorwa byabo.

Akomeza avuga ko abahinzi batatereranwe ahubwo barimo gushakisha igisubizo kuri uwo musaruro wabo wabuze isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kumva ko umusaruro wabuze isoko,ukongera ukumva ko igiciro Cy’ibiribwa ku isoko cyazamutse ku kigero runaka usigara wibaza iyo mibare iyo ariyo.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Hahahahhh minagri minicom...murabarenganya covid 19 niyo yabiteye ubundi muri économie libre ibintu bisa nkaho byikora kuko umuguzi ahura numu fournisseur ntankomyi ! Ubu rero hari ikibazo cyuko nta libre circulation ! Ibintu nabantu ntibi circulant uko bigomba kugenda! Amasoko rero arahari ariko nanone niveau de consommation iri hasi cyaneeee! Mbese izo événements malheureux zose ziteranye nizo zibyara crise tubona !

Luc yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka