MINEMA yateganyije ahashobora gushyirwa abagizweho ingaruka n’ibiza

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko mu rwego rwo kwita no kurengera abashobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, hari aho yateganyije hashobora gushyirwa abagizweho ingaruka n’ibiza (Evacuation sites) by’umwihariko mu bice bikunda kwibasirwa.

Ahantu hateganyijwe harisanzuye ku buryo hashobora gushyirwa amahema ashobora gucumbikira abagizweho ingaruka n'ibiza
Ahantu hateganyijwe harisanzuye ku buryo hashobora gushyirwa amahema ashobora gucumbikira abagizweho ingaruka n’ibiza

Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yatangarije abanyamakuru ku wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, ubwo yari mu nama iyo Minisiteri yagiranye n’abafatanyabikorwa bavuye mu nzego zitandukanye, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guhangana no kubaka ubudahangarwa ku biza.

Ubuyobozi bwa MINEMA buvuga ko icyo bwashyize imbere muri gahunda y’imyaka itanu y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), ari uko imicungire y’ibiza cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa, bigomba gukorwa mu nzego zose, hashyirwa imbaraga mu kubaka ubudahangarwa, hakubakwa ubushobozi hamwe no gushyiraho ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye no kuburira abaturage mbere y’uko bagerwaho n’ibiza, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Ikindi ni ubukangurambaga butandukanye burimo kwigisha abantu uko bagomba kujya bubaka inzu zikomeye kuko hari aho byagiye bigaragara ko hari izigenda zisakamburwa n’umuyaga cyane cyane mu bihe by’imvura.

Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, avuga ko igihe haramutse habaye ibiza hari ahantu (Evacuation Sites) hateganyijwe hashobora kwakira abagizweho ingaruka na byo.

Ati “Ntabwo ari Uturere twose kuko ugiye kureba neza ibiza dukunda guhura na byo ni mu bihe by’imvura, imyuzure, hari Uturere rero tudakunda guhura n’ibyo bibazo, twagiye tureba ahantu hashobora kwibasirwa, cyane cyane mu Majyaruguru, no mu Burengerazuba bw’Igihugu cyacu n’ibice bimwe byo mu Majyepfo.”

Yungamo ati “Aho ngaho twagiye tureba ahantu igihe haramuka habaye ibiza aho abantu bashobora guhungishirizwa, hari amashuri, hari aho twagiye tureba no mu nsengero, cyangwa ahantu ubona washobora gushyira amahema kuko tuba tuyafite, twarayateganyije n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwa bishobora gufasha mu isuku n’isukura. Harahari harateganyijwe.”

Aho hantu ni ahantu hatoranyijwe kandi hazwi, kuko nk’Uturere twose two mu Ntara y’Amajyaruguru hamwe n’iy’Iburengerazuba hahari ku buryo hari n’abafite aharenze hamwe bitewe n’imiterere y’Akarere.

Ahandi MINEMA ivuga ko hari izo sites ni muri tumwe mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo turimo aka Nyamagabe na Nyaruguru twagiye duhabwa izo sites hakurikijwe uko dukunda kwibasirwa n’ibiza.

Zimwe muri izo sites ni iya Kanyefurwe, Nyamyumba, Nyemeramihigo na Rugerero zose zo mu Karere ka Rubavu ziheruka gushyirwamo abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira twinshi mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru hamwe n’Iburengerazuba hamwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo. Ibyo biza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira 3 Gicurasi 2023, bigasiga bitwaye ubuzima bw’abantu 135 byangiza bikomeye amazu arenga 5,000 mu gihe byasize abarenga 9,000 bavuye mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka