MINEMA yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda ibiza
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangije ubukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga, bakazirika ibisenge no gushyiraho inzira z’amazi ku nzu, birinda ko zagurukanwa n’umuyaga cyangwa zikinjirwamo n’amazi.

Guhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura, byatangiriye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, umwe mu yibasirwa n’ibiza by’umuyaga mwinshi n’imvura iva mu misozi ikikije ikibaya cya Bugarama.
Umurenge wa Muganza watangirijwemo ibikorwa byigisha abaturage kuzirika neza inzu, no gukora inzira z’amazi ku nzu no guca imirwanyasuri, mu 2021 ibiza byangije inzu 47.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi, Habinshuti Philippe, avuga ko gukumira biruta kurwana n’ingaruka, ibi bikaba biri mu byatumye MINEMA itangira kwigisha abantu kwirinda ibiza.
Agira ati "Kurinda ko inzu yawe itwarwa n’ibiza bihendutse kurusha gusana, kuko kuzirika igisenge bitarenze ikiguzi cy’ibihumbi icumi harimo n’umubyizi w’umufundi, mu gihe iyo inzu igurutse amabati arangirika, ibiti biragenda, kandi ikirenze ibyo amabati ashobora kugira uwo akomeretsa cyangwa ibyo yangiza, ugasanga birengeje agaciro k’ibihumbi magana. Turasaba abaturage bose kumva inyungu yo kuzirika ibisenge, gukora inzira y’amazi ku nzu birinda ko yinjira muri fondasiyo, gusa ibi bijyana no gushyiraho imirwanyasuri ifata amazi."

Habinshuti avuga ko ubu bukangurambaga batangije buzageza mu kwezi kwa cumi, hazirikanwa umunsi wo gukumira ibiza.
Ati "N’ubwo Minisiteri itagera mu turere twose cyangwa Akarere kagere kuri buri rugo, harateganywa amahugurwa ku bafundi kugira ngo inzu basakaye bibuke no kuyisirika. Ni ubukangurambaga tugomba gukomeza gukora kugera tariki 13 Ukwakira, ahazirikanwa umunsi wo gukumira ibiza."
Uburyo kuzirika ibisenge bijyana no kuzirika ibiti biterwaho amabati ndetse ibyuma bifashe igisenge bigahuzwa n’amatafari abuza igisenge kuguruka.

Kuzirika ibisenge birinda umuyaga, ariko birinda izindi ngaruka byatera nk’impfu. Icyegeranyo cya MINEMA cya 2020 kigaragaza ko ibiza byahitanye abantu 298, bikomeretsa 414, byangiza inzu 8098.
Mu Rwanda hagendewe ku cyegeranyo cya MINEMA haboneka ibiza cyane mu mezi y’imvura, ariyo mpamvu Abanyarwanda basabwa kwitwararika no kubikumira.


Ohereza igitekerezo
|