MINEMA yakajije ingamba zo gucunga inkunga igenerwa abibasiwe n’ibiza

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, yatangaje ko iyi Minisiteri yakajije ingamba z’uburyo inkunga yagenewe abibasiwe n’ibiza ibungabungwa, haba mu kuyakira ndetse no kuyigeza ku bayigenewe.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa MINEMA, ivuga ko kuva hashyirwaho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, hamaze kuboneka ingana na Miliyoni hafi 700 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yasobanuraga uburyo bwo gucunga umutekano w’inkunga iboneka, Habinshuti yagize ati "Inkunga ikoreshwa hagendewe ku buryo busanzwe bwo gucunga umutekano w’Amafaranga y’Igihugu, hakabaho n’uburyo bwo kuyakurikirana buri munsi, aho amafaranga agiye, uyakoresha, icyo agiye gukora ndetse bikemezwa na komite zitandukanye”.

Habinshuti avuga ko iyo bigaragaye ko yakoreshejwe nabi hari ubibazwa, ati “Hari ingamba zateguwe zo gukurikirana uko ibikorwa bigenda, iyo bigaragaye ko bitakozwe uko bikwiye byagizwemo uruhare n’abantu, barakurikiranwa byaba ngombwa bakanabihanirwa”.

Akomeza avuga ko abakira ibikoresho ndetse n’amafaranga bose ari abakozi ba Leta, haba mu turere, Minisiteri, mu mirenge ndetse n’ibigo, bityo akabasaba gukora inshingano zabo neza.

Yatangaje ibi mu gihe mu minsi yashize, hagiye hagaragara abakozi batandukanye barimo abo muri Rutsiro, Karongi n’ahandi, bagiye bakoresha nabi ibyagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, birimo kunyereza imyenda n’ibindi bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, bakaba barafashwe babikurikiranwaho.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe

MINEMA yashimiye Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.

Habinshuti ati “Turashimira abakomeje kudufasha, kugira ngo tubashe kubona ubushobozi buhagije n’ibikenewe tugeza ku bagizweho ingaruka n’ibiza. Ikindi turabizeza ko dukurikirana ko nta faranga na rimwe cyangwa ibindi, bikoreshwa mu buryo bunyuranye n’icyo byagenewe, aho bigaragaye bagakurikiranwa”.

Usibye amafaranga akusanywa kandi, harimo n’ibindi abagizweho ingaruka n’ibiza bakomeje kwakira birimo ibiribwa, imyambaro, sima n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka