MINEMA yagaragaje ishusho y’ibyangijwe n’imvura yaguye ku wa kane w’iki cyumweru
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ivuga ko imvura yaguye tariki ya 27 Ukwakira 2022 irimo umuyaga mwinshi yangije ibikorwa remezo bitandukanye abantu bamwe bagakomereka.

Mu byo iyi mvura yangije kugeza ubu byabaruwe harimo amazu 126 yasenyutse mu turere twose tw’Igihugu. Iyi mvura yakomerekeje abantu 8 umwe wo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, abandi barindwi ni abo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ibyumba 11 by’amashuri byarasenyutse mu Karere ka Rubavu, Kirehe, Rulindo no muri Nyarugenge.
Imiyoboro y’amashanyarazi 9 yarangiritse ndetse n’amapoto 3 aragwagwa mu turere twa Gakenke, Muhanga, Kirehe na Gasabo, inasenya ibiro by’akagari mu Karere ka Kicurkiro, urusengero rumwe mu Karere ka Karongi, isenya n’aho abanyeshuri barara mu Karere ka Rutsiro, yangiza na hegitari 1 y’imyaka mu Karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Rulindo iyi mvura yasambuye igisenge cy’ibyumba by’amashuri ya G.S Musenyi abanyeshuri 7 barakomereka.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, mu tugari tw’uyu murenge inzu 23 zatwawe ibisenge ndetse n’ibiro by’akagari.
Mu Karere ka Rwamagana inzu 24 ibisenge byaragurutse n’igikoni cyo ku ishuri rya G.S Nyakariro, naho Mukarere ka Kirehe ibyumba by’amashuri bitatu byarasenyutse yangiza n’umuyoboro w’amashanyarazi. Mu Karere ka Karongi urusengero rumwe rurasambutse, muri Rutsiro isenya aho abanyeshuri ba College de la Paix barara.

Ibarura ry’ibyangijwe n’iyi mvura ivanze n’umuyaga riracyakomeje gukorwa, kugira ngo hamenyekane neza umubare nyawo, kuko bigaragara ko hari ibindi byangiritse bitarabarurwa.
Abaturage barakangurirwa kuzirika ibisenge by’inzu ndetse bakagenzura neza ko ibiti bifashe igisenge bitangiritse, kandi igihe cy’imvura nyinshi bakamenya guhunga ibiza igihe babona bishobora kubateza ibyago.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|