MINEMA yagaragaje ibyangijwe n’imvura yaguye ku Cyumweru

Minisitiri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), itangaza ko imvura yaguye ku Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu turere dutandukanye mu Rwanda yangije ibintu binyuranye, ndetse umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Imvura yangije ibintu byinshi
Imvura yangije ibintu byinshi

Uwitabye Imana ni umwana wo mu Karere ka Rutsiro watwawe n’amazi, hakomeretse abantu 6, barimo batanu mu Karere ka Rutsiro bakomerekejwe n’inkuba n’umwe mu Karere ka Nyagatare wakomerekejwe n’ibyatembanwaga n’isuri.

Iyo Minisiteri itangaza kandi ko hari inzu icyenda (9) zangijwe n’ibiza, harimo esheshatu zo mu Karere ka Rutsiro zangijwe n’imyuzure.

Hari imyaka ihinze kuri Ha 29 yarengewe n’amazi, ubuhunikiro bune, imihanda itatu n’ibiraro bitatu byangiritse muri Rutsiro n’isoko rimwe muri Kicukiro.

MINEMA yibutsa buri muturarwanda uruhare rwe mu gukumira ibiza mbere yuko biba, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo bimaze kuba.

Igira iti "Umuturage asabwa gufata ingamba kuko ni we w’ibanze muri uru rugamba rwo gukumira ibiza. Umuturage utunganya umurima we, aba akwiye gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka."

Ikomeza isaba ko mu gihe umuntu agiye kubaka, aba agomba gutekereza ku mabwiriza agenga imyubakire, akagenzura aho agiye kubaka niba hakwiye, ndetse n’ibyo agiye kubaka bizahangana n’ibiza by’Umuyaga, imyuzure n’ inkangu.

MINEMA isaba ko igihe ibiza bibaye, umuturage yihutira gutabara mugenzi we, ndetse akanamucumbikira.

Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi yimvura akoreshwe ibindi, aho gusenya inzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

MINEMA isaba abaturage gusibura imiferege, aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa, hirindwa ko inzu zicengerwamo n’amazi ahubwo zigahomwa, gushyiraho fondasiyo no kurinda ko amazi yinjira mu nkuta.

Abantu bagomba kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo.

Abaturage basabwa gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi, no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

MINEMA kandi isaba abaturage kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi, ibi bikajyana no kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure.

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa no guhagarika imirimo abantu bakajya kugama mu nyubako iri hafi.

Kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka