MINALOC yiyemeje guhangana n’abayobozi baca abaturage amafaranga y’umurengera
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iramagana abayobozi b’inzego z’ibanze bafatirana abaturage bakabaca amafaranga y’umurengera mu gihe baje kwaka serivisi ku rwego rw’akagali n’umurenge.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko hari abakozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze baca abaturage amafaranga y’umurengera, rimwe na rimwe adafite aho ahuriye na serivisi bashaka; nk’uko bitangazwa na Ladislas Ngendahimana, ushinzwe itangazamakuru muri MINALOC.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, kuri uyu wa mbere tariki 14/08/2012, Ngendahimana atanga urugero rw’igihe umuturage ashobora kujya gushaka icyemezo cyo gusaba uruhushya rw’inzira rugura amafaranga 1200 ariko hari aho usanga uwo muturage bamufatirana bakamutegeka kubanza kwerekana aho yishyuriye mutuelle de sante, umusanzu w’uburezi, amafaranga y’irondo, amafaranga yo gukodesha aho ubuyobozi bukorera, kwerekana igipande cy’umuganda n’ibindi binyuranye.
Ngendahimana avuga ko imikorere nk’iyo itemewe. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iyo mikorere mibi, kandi uwo bizagaragaraho wese azabihanirwa by’intangarugero harimo no kuba yakwirukanwa ku kazi burundu kandi nta nteguza.
Ngendahimana ariko avuga ko bidakuyeho ko abaturage bakomeza gukangurirwa kwitabira gahunda za Leta, bagatanga imisanzu basabwa ibafitiye akamaro, bitabaye ngombwa ko babyishyura gusa mu gihe bagiye gusaba serivisi iyo ari yo yose.
Mu gihe hari umuturage urenganyijwe cyangwa uciwe ayo mafaranga adateganyijwe, yahamagara kuri telefoni ya MINALOC: 5387; iy’urwego rw’Umuvunyi: 199 cyangwa Polisi: 112. Mu gihe umuturage yaba arenganyijwe n’umupolisi yahamagara kuri 3511.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|