MINALOC yatangaje igihe umuganda usoza ukwezi uzasubukurirwa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange ngarukakwezi wagarutse mu midugudu yose, aho ibikorwa by’amaboko bizabanza, hagaheruka ibiganiro birimo gusaba abaturage kwikingiza Covid-19 byuzuye harimo no guhabwa doze ishimangira, ndetse no gusubiza ku ishuri abana baritaye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza, Assumpta Ingabire, yandikiye Abayobozi b’uturere bose ko umuganda usoza ukwezi uzaba tariki ya 26/2/2022 na tariki 27/02/2022 ku Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Iyi baruwa ivuga ko Umuganda uzabera ku rwego rw’Umudugudu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ukazibanda ku bikorwa birimo kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, guhanga no gusana imihanda n’ibiraro, gucukura no gusibura imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi n’imiferege.

Muri iyo baruwa kandi Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yanditse asaba ko ibiganiro bizatangwa nyuma y’Umuganda byakwibanda ku gukomeza gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitabira kwikingiza byuzuye harimo no kwishimangiza.

Yakomeje asaba ko hazanabaho gukangurira abaturage kwirinda ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, ndetse no gusubiza ku ishuri abana batakirimo kwiga.

Ubuyobozi bw’Akarere busabwa kuzamenyesha hakiri kare abaturage gahunda y’Umuganda, aho uzabera n’ibikoresho bizakenerwa, ndetse no kumenyesha MINALOC ahazakorerwa umuganda ku rwego rw’Akarere hamwe n’ikizakorwa, bitarenze tariki 19 Gashyantare 2022.

Umuganda rusange ngarukakwezi wari warahagaze kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka