MINALOC yasohoye amabwiriza mashya agenga insengero

Nyuma y’inama y’Abaminisitiri iheruka yo ku wa 13 Ukwakira 2021, mu mwanzuro wayo wa 2 werekeye ibikorwa by’insengero zahawe uburenganzira bwo gukora, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yashizeho amabwiriza akurikira:

Insengero z’amadini n’amaterero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora.

Insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.

Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.

Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amasengesho akorwa iminsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero, ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.

Gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo ku wa 02 Mata 2021. Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Inzengo z’ibanze, iz’umutekano n’inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Andi mabwiriza insengero zemewe gukora zari zisanzwe zikurikiza agomba gukomeza kubahirizwa.

Abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka