MINALOC yasobanuye iby’uwayoboraga Gicumbi wahawe izindi nshingano ntihashyirweho umusimbura

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yahumurije abatuye mu Karere ka Gicumbi bibaza ku wahoze ari Umuyobozi w’Akarere kabo, ababwira ko n’ubwo ari mu zindi nshingano, hari ubwo yazabagarukira agakomeza inshingano ze zo kubayobora.

Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi
Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi

Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi, aherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yabimenyeshwaga mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 08 Kanama 2023.

Mu gihe bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi baganiriye na Kigali Today, bakomeje kwibaza ikibazo cyo kuba Umuyobozi wabo yarahawe izindi nshingano ariko ntibabereke umusimbura we, Kigali Today yahuye na Minisitiri Musabyimana, biba ngombwa ko imubaza icyo kibazo.

Hari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri ucyuye igihe Nyirarugero Dancille na Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, wabereye i Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Ubwo Kigali Today yamubazaga kuri icyo kibazo, Minisitiri Musabyimana yahumurije abatuye Akarere ka Gicumbi, ababwira ko n’ubwo Umuyobozi w’Akarere kabo, Nzabonimpa Emmanuel, yabaye ashyizwe mu zindi nshingano by’agateganyo, bitavuze ko bamubuze burundu.

Yagize ati ”Umuyobozi wa Gicumbi ntawamutwaye, rwose Meya wabo arahari n’ubundi ni umuyobozi ari gufasha abaturage b’Intara, kandi igihe inshingano yahawe bizagaragara ko bitari ngombwa ko azikomeza cyangwa se habonetse undi uzijyamo, azongera asubire mu nshingano bamutoreye”.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Arongera ati “Nta kibazo rwose nibahumure, kandi n’abo bafite babafashe neza, nta n’aho Meya wabo agiye kuko mu bo ashinzwe harimo n’abaturage ba Gicumbi, ni yo mpamvu rero badakwiye kugira impungenge kuko n’ubundi n’uwamukenera yamubona, kuko ari ku rwego rw’Intara ashobora kubafasha muri iyi minsi, kandi n’ibyo yashinzwe ni birangira azongera asubizwe mu nshingano ze”.

Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, rishyira Nzabonimpa Emmanuel mu nshingano nshya z’Ubunyamabanga nshingwabikorwa mu ntara y’Amajyaruguru asimbuye Mushayija Geoffrey.

Iryo tangazo kandi ryagaragayeho abayobozi 10 mu Ntara y’Amajyaruguru birukanwe, barimo abayobozi batatu b’uturere, aribo Nizeyimana JMV wayoboraga akarere ka Gakenke, Ramuli Janvier wayoboraga akarere ka Musanze na Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga akarere ka Burera, aho twahawe abatuyobora by’agateganyo.

Abo bayobozi bakuwe mu nshingano, barashinjwa kuba ngo barananiwe gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo biba intandaro yo kuba bamwe mu baturage bari batangiye kwiremamo udutsiko dushingiye ku ivangura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko dusubizwa umuyobozi wacu twamukundaga

RWASA yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka