MINALOC yaganiriye n’abafatanyabikorwa kuri gahunda zo kurwanya ubukene

Ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu (MINALOC) yasoje umwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu, yagiranaga n’abafatanyabikorwa bayo, ugamije kureba icyakorwa ngo Abanyarwanda bari mu murongo w’Ubukene babuvanwemo.

MINALOC yaganiriye n'abafatanyabikorwa kuri gahunda zo kurwanya ubukene
MINALOC yaganiriye n’abafatanyabikorwa kuri gahunda zo kurwanya ubukene

MINALOC ibikoze mu gihe yizeza Abanyarwanda gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abatishoboye.

Ni ibiganiro bihuza MINALOC n’izindi Minisiteri zitandukanye n’imiryango itari iya Leta ifite ibikorwa byo gukura abaturage mu bukene, bararebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gufasha abatishoboye no kubakura mu bukene zemejwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 zigeze zishyirwa mu bikorwa, hamwe no kureba imbogamizi zihari ngo zishakirwe ibisubizo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva, avuga ko hakozwe isesengura ry’uburyo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yashyizwe mu bikorwa.

Ati "Turimo tuganira ibyakozwe n’ibitarakozwe mu kuzamura imibereho y’abaturage, tutiyibagije ingaruka za COVID-19 yasubije abaturage benshi inyuma, imirimo irahungabana, abakenera ubufasha bariyongera. Ubu turabona imirimo yarongeye gukorwa n’ishoramari riragaruka n’ubucuruzi burakorwa, turimo kureba icyakorwa mu kwihutisha ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya ubukene."

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva

Dusengimana avuga ko abafatanyabikorwa bishimiye ibyakozwe na Leta y’u Rwanda ariko hari ibindi bigomba gushyiramo imbaraga.

Ati "Kwegera abaturage, gutanga amakuru ku baturage, kumva ibyo bifuza ndetse no kuzamura imyumvire yabo. Hakenewe kongera imbaraga mu kubaka ubufatanye kandi umuturage amenye uruhare rwe mu kongera umusaruro w’ibyo dukora."

Dusengiyumva avuga ko hari impinduka mu gufasha abatishoboye, harimo no kongera ubukangurambaga mu gufasha abaturage kugira uruhare mu bimuteza imbere.

Ati "Abaturage bagomba gukurwa mu kivunge, ahubwo umuntu afashwe hagendewe ku byo akeneye bivuye mu kivunge."

Anna Hanssen, Umujyanama mu iterambere ry’imibereho mu kigega cy’Abongereza, UK Aid, avuga ko n’ubwo COVID-19 yatumye umubare w’abakeneye ubufasha wiyongera, abaterenkunga bashima Leta y’u Rwanda uburyo ikoresha amafaranga y’inkunga mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati "Ibikorwa byo gukura abaturage mu bukene ni ingenzi, kandi twe nk’abafatanyabikorwa hari byinshi dushima Leta yagezeho, cyane cyane mu gihe cya COVID-19, icyo twe dushyize imbere ni ugufasha Leta mu rugendo rufasha abaturage ntawe usigaye inyuma haba mu bafite ubumuga, urubyiruko n’abagore, abakobwa no gukomeza kureba ahakenewe mu guteza iimbere imibereho y’abaturage."

Anna Hanssen
Anna Hanssen

Mu mwaka u Rwanda rushora miliyari 70 muri gahunda zifasha abaturage kuva mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka