MINALOC na MININFRA zanenzwe kurangarana umushinga wa biogas

Inteko ishinga amategeko yasabye Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gukemura ikibazo cy’abaturage bishyuye biogas none zikaba zidakora.

Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bw’abaturage, Leta y’u Rwanda yashoye za miliyoni mu mushinga wa biogas kugira ngo abaturage bave ku gucana inkwi, ahubwo bakoreshe biogas.

Nyamara ariko, raporo ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), igaragaza ko uyu mushinga wabuze gikurikirana, hamwe zibura abazishyiraho (installation), ahandi ibigega bya biogas bibura amase y’inka.

Perezida wa PAC, Depite Ngabitsinze Jean Chrisostome agira ati “Abaturage twasuye barijujutira kuba barishyuye amafaranga ngo bahabwe biogas, nyamara hamwe ibigega byarubatswe ariko ntibikora, ndetse hari n’aho bitubatswe”.

Abaturage bishyuraga hagati y’ibihumbi 100 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bahabwe biogas ntoya, ndetse no hagati y’ibihumbi 650 na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri biogas nini.

Kimwe no kuba umuturage afite inka zitanga amase, agomba no kuba afite amazi mu rugo. Leta yishyuriraga umuturage ikiguzi cyo kubaka ikigega, ndetse n’imirimo ya tekiniki.

Abatekinisiye 690 bahawe amahugurwa ku mikoreshereze ya biogas, nyamara raporo ya PAC igaragaza ko nyuma gato yo kubaka ibigega, abo batekinisiye bahise bigendera ntibongera kwegera abaturage. Abaturage basigaye ari bo bagomba gukora ibyo babashije, kandi n’abayobozi b’inzego z’ibanze nta makuru bari bafite ku bakurikirana uwo mushinga.

Ingaruka y’ibi byose yabaye ko 32% ya biogas zubatswe mu turere 10 zidakora, ahanini kubera ko zabuze abazikurikirana kandi nta n’umuntu wigeze abibazwa.

Urugero, muri biogas 3,713 zubatswe mu karere ka Gakenke, ubu hasigaye 575 gusa kandi 272 muri zo ntizikora (47%). Mu karere ka Muhanga hasigaye biogas 314, muri zo 138 ntizikora (44%) naho muri Kamonyi hasigaye 270, muri zo 110 zingana na 41% ntizikora.

Izi Minisiteri (MINALOC na MININFRA) zitabye PAC kuwa gatatu 18 Nzeri 2019, kugira ngo zisobanure iki kibazo. Gahunda ya Leta kwari ukugabanya ikoreshwa ry’inkwi ku kigero cya 55% muri 2017, na 50% muri 2020, hashyirwaho ubundi buryo nko gukoresha biogas.

Icyagaragaye kandi ni uko izi Minisiteri zari zishinzwe gukurikirana umushinga ndetse n’abari bashinzwe kuwucunga bafite amakuru anyuranye ku igeragezwa ryawo.

Urugero, Minisiteri y’ibikorwa remezo yabwiye abadepite ko umushinga w’igeragezwa watangiye muri 2006 hashyirwaho biogas 100 mu turere twa Kamonyi, Kirehe na Rwamagana, mu gihe abacungaga umushinga bo bavuga ko igeragezwa ryatangirijwe mu turere twa Rulindo, Gasabo na Gicumbi.

Mu gihe abo bireba bose bemeranywa ko umushinga wavanywe muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ugahabwa inzego z’ibanze ngo zibe ari zo ziwukurikirana muri 2015, bazishinja kutawukurikirana uko bikwiye, kuba nta batekinisiye bari bahari no kubura amafaranga yo kuwukurikirana nyuma y’uko ingengo y’imari ya miliyari 1.5 yari yakoreshejwe muri 2015-2016.

Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA Patricie Uwase ati “Nyuma y’uwo mwaka ntitwongeye kubona ingengo y’imari, kandi hari hakenewe abakozi b’abatekinisiye. Ariko na none twabonye ko umushinga utagenze neza, ubu tukaba turi gukora igenzura dufatanyije n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) kugira ngo dushake ibisubizo, kandi ibizava muri iri genzura bizaboneka mu mpera z’uyu mwaka”.

Depite Izabiriza yibajije impamvu niba ikibazo cyarabaye ibura ry’amafaranga, hakiri miliyoni 69 zitakoreshejwe ziri muri koperative Umurenge Sacco, kandi yari kuba yarakoreshejwe mu kuziba icyuho.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Ingabire Assumpta, yemeye ko habayeho uburangare mu gukurikirana uwo mushinga, yizeza inteko ko biri gukosorwa. Yijeje abadepite ko iyi gahunda igomba gusubirwamo ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

Nyamara ariko, Depite Izabiriza n’abandi badepite bagize PAC basabye ko nubwo icyo ari ikimenyetso cyiza, izi Minisiteri zigomba gukorana n’uturere ikurikiranwa ry’uyu mushinga rikajya no mu mihigo y’uturere.

Ati “Turashaka noneho ko uturere n’abakozi bashinzwe ibikorwa bagomba kujya bakorerwa isuzuma kandi bakajya babibazwa. Ntidushobora kwemera guhomba gahunda zifitiye inyungu abaturage kubera ko gusa hatabayeho gukurikirana”.

Inzego zose zirebwa n’iyi gahunda kandi zasabwe kuzongera gutanga raporo kuri PAC, igaragaza icyakozwe kuri biogas 10,000 zubatswe kuva muri 2006.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Arko njye nyiberwa nicyo bamwe mubayobozi baba bamaze,nkanjye ndumwe mu batekinisiye ba biogaz mu karere ka rulindo arko rwiyemezamirimo Gilbert yaririye agenda bamureba atananyishyuye ndarega akarere kantera utwatsi mbuze icyo nsobanurira abaturage nakoreraga mumurenge was kinuhira nanjye ndituriza,ubu zose zarapfuye isindi barazitabye,ahubwo mumpuze nababirimo mbahe amakuru

Tuyishimire eustache yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Arko njye nyiberwa nicyo bamwe mubayobozi baba bamaze,nkanjye ndumwe mu batekinisiye ba biogaz mu karere ka rulindo arko rwiyemezamirimo Gilbert yaririye agenda bamureba atananyishyuye ndarega akarere kantera utwatsi mbuze icyo nsobanurira abaturage nakoreraga mumurenge was kinuhira nanjye ndituriza,ubu zose zarapfuye isindi barazitabye,ahubwo mumpuze nababirimo mbahe amakuru

Tuyishimire eustache yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka