MINALOC irizeza ko isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize rizavamo amakuru yizewe

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iravuga ko isuzuma ry’imihigo mu turere twose tw’igihugu, ritangira kuri uyu wa kabiri tariki 16/7/2013, rizavamo amakuru y’ukuri, bitewe n’uko inzego zizakora uwo murimo zigenga, kandi ngo hashyizweho uburyo bwihariye butandukanye n’ubwo mu myaka yashize.

Ministiri James Musoni wa MINALOC yabwiye abanyamakuru ko amatsinda azagenzura imihigo, azakora mu buryo budasanzwe, aho buri tsinda rizaba rifite abazajya baganira n’abagenzurwa bagatanga amanota, mu gihe hazaba hari abandi babagenzura mu buryo bwihishe kandi butunguranye, akaba ari bo basuzuma imigendekere y’isuzuma-mihigo.

“Ayo matsinda kandi agomba kubona ibintu mu buryo bumwe, kuko ibizashingirwaho mu igenzura bizaba bizwi n’amatsinda yose asuzuma imihigo, agizwe n’inzego zinyuranye zigenga, bagasuzuma ibikorwa biri ku rwego rugari kugera no mu ngo z’abaturage”, nk’uko Ministiri Musoni yabivuze.

Yagarutse ku kamaro k’isuzuma-mihigo, aho ngo abagenzurwa bagirwa inama y’uburyo bavugurura imikorere bashingiye ku byagezweho ahandi mu tundi turere twabonetsemo ibikorwa by’indashyikirwa, ndetse bikanafasha gushyira mu bikorwa igenamigambi buri wese aba yihaye.

Abayobozi muri MINALOC bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi muri MINALOC bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ministiri wa MINALOC yavuze ko uko imyaka igenda, ari ko abayobozi mu nzego z’ibanze barushaho gusobanukirwa icyo gukora, kuko ngo nta bayobozi benshi bacyeguzwa, ndetse ko uturere tugenda tugira imikorere myiza, aho ngo mu myaka itatu yakurikiranye, amanota ku babaye abanyuma yabaye 60%, 69% na 89%.

Abazasuzuma imihigo bazava mu nzego zitandukanye zirimo Perezidansi, Ibiro bya Ministiri w’intebe, MINALOC n’izindi Ministeri, abahagarariye ibigo bya Leta bitandukanye, Sosiyete sivile, Urugagaga rw’abikorera, abagize ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), ndetse n’itangazamakuru hamwe n’abaturage bose babyifuza bazaza nk’indorerezi.

Isuzuma-mihigo rizakorwa n’izo nzego zinyuranye kuva tariki 16/07-08/08/2013, ziri mu matsinda ane, aho buri tsinda rizakorera mu turere turindwi cyangwa umunani, buri karere kakazagenzurwa mu gihe cy’iminsi ibiri.

Umunsi umwe wahariwe kubanza kumva niba ibyemeranyijweho mu mihigo y’umwaka ushize ari byo byakozwe, umunsi wa kabiri ukazaba uwo kujya kureba ibikorwa aho biri. Ku matariki ya 16-17/07/2013 isuzuma-mihigo rirahera mu karere ka Rulindo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka