MINADEF yashimiye Ubuyapani kubera inkunga bwatanze mu kubaka Rwanda Peace academy
Ministeri y’ingabo (MINADEF) yashimye inkunga ingana na miriyoni eshatu z’amadolari y’Amerika, yatanzwe na Leta y’Ubuyapani mu kubaka ibikorwaremezo by’ishuri ryigisha kubungabunga amahoro (Rwanda Peace Academy) riri i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa mbere tariki 24/12/2012, Ministiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Hatanaka Kunio, amushimira igihugu cye kuba cyaratanze inkunga yo kubaka ubushobozi bw’abakozi b’ishuri rya Rwanda Peace Academy, ndetse n’inyubako hamwe n’ibikoresho byatanzwe.
Inkunga yatanzwe na Reta y’Ubuyapani yari iyo kubaka isomero, aho bigira n’icyumba cyo guteraniramo (auditorium), intebe n’ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse no kwigisha abakozi, nk’uko Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri rya Rwanda Peace Academy yasobanuye.
Yagize ati: “Ministiri w’ingabo yashimiye Ambasaderi w’Ubuyapani, ndetse banaganira ukuntu uyu mushinga wa Rwanda Peace Academy, wakomeza gutezwa imbere kugirango ikigo gikomeze gushyira mu bikorwa intego zacyo zo kubaka amahoro, no gukemura amakimbirane.”
Col. Rutaremara yavuze ko Rwanda Peace academy ikenewe cyane mu karere, hakurikijwe ko ibihugu bikunze kunyura mu bihe by’imvururu n’intamba, kandi byaba birangiye, bikaba ngombwa gusana ibyangiritse no kongera kumvikanisha abantu.
Rwanda Peace academy yigishirizwamo abantu b’ingeri zose, b’abasirikare, abapolisi n’abasivili, kandi baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu ahinini byo mu karere, aho rimaze kwakira amahugurwa mpuzamahanga agera ku 16 kuva rishinzwe, nk’uko umuyobozi waryo yatangaje.
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yashimye ko Ministeri y’ingabo yakoresheje neza ingengo y’imari, irangiza kubaka ikigo cyo kwigishirizamo uburyo bwo guharanira amahoro, akaba yijeje ko ubufatanye buzakomeza mu kugiteza imbere.
Nta bufatanye mu bya gisirikare Ubuyapani busanzwe bufitanye n’u Rwanda, ariko kubera ko Rwanda Peace Academy icunzwe na Ministeri y’ingabo, ikaba ari yo mpamvu yo kuzakomezanya nayo mu guteza imbere imyigishirize muri icyo kigo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|