Miliyoni 500Frw zashowe mu gufasha abakobwa kwigirira icyizere

Umuryango Plan International Rwanda watangije gahunda y’imyaka itanu yiswe ‘Girls get equal’ izatwara miliyoni magana atanu z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazafasha abakobwa kwigirira icyizere mu byo bakora, bakabasha kwifatira ibyemezo bibareba.

Abakobwa basabwa kwigirira icyizere, bagakora cyane kandi ntibaceceke ihohoterwa ribakorerwa
Abakobwa basabwa kwigirira icyizere, bagakora cyane kandi ntibaceceke ihohoterwa ribakorerwa

Iyo gahunda ngo yatangirijwe muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye, aha ngo ikaba igamije gufasha abakobwa kumva ko na bo bashoboye, bakwiga bagatsinda kimwe na basaza babo, hagamijwe kurwanya icy’uko ngo hari bamwe muri bo babona amanota ari uko batanze ruswa y’igitsina.

Kagame Geoffrey uyobora umuryango w’abahoze ari abayobozi muri za kaminuza bishyize hamwe ngo biteze imbere (YEC), avuga ko ku bufatanye n’imiryango itandukanye barimo kuganiriza abakobwa bari mu mashuri, kugira ngo bumve ko bashoboye.

Ati “Mu biganiro twagiranye n’abakobwa bakuriye abandi muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye, batugaragarije ko hari aho umwarimu abona umwana isomo ryamunaniye, akamusaba ko baryamana kugira ngo arimuhemo amanota. Ni ikibazo rero tugomba guhagurukira kuko ari ihohoterwa”.

Yongeyeho ati “Hari n’ubwo umwarimu cyangwa undi muyobozi mu kigo asibiza umwana kenshi kuko atamwemereye ko baryamana, uko ni ukumuhohotera. Turasaba rero abakobwa kudaceceka iryo hohoterwa, abarikora bagahanwa kuko ari bwo rizacika”.

Iribagiza Patience, umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga 2017, yemeza ko ikibazo cy’abahabwa amanota nyuma yo kuryamana n’abayatanga gihari, agasaba abakobwa kubyirinda.

Ati “Ibyo bibaho mu mashuri atandukanye, umwana akabona amanota ariko akazarangiza ntacyo ashoboye, bigatuma akoresha bwa buryo ngo abone n’akazi. Ni ibintu bibi bituma asuzugurwa. Umukobwa ni Nyampinga, agomba kuba intangarugero ni yo mpamvu tugomba kubiganiraho, ahubwo akumva ko ashoboye”.

Ukuriye gahunda ya Girls get equal muri Plan International Rwanda, Babonamahoro Céline, agira inama urubyiruko muri rusange yo gutanga amakuru ku ihohoterwa rubonye.

Ati “Tugira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa, yo kumenya kuvuga ‘oya’ beruye ku cyo badashaka ko kibakorerwa. Bakamenya kandi gutanga amakuru iyo bahohotewe, nk’ibyo byo gusambanywa kugira ngo babone amanota, ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga twatangiye buzamara imyaka itanu, turwanya iryo hohoterwa”.

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda (TI) bugashyirwa ahagaragara muri 2018, bwerekanye ko ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri makuru na za kaminuza iri ku gipimo cya 65.3%, mu gihe iri mu mashuri yisumbuye iri ku gipimo cya 59.6%.

Ubwo ubwo bushakashatsi bwamurikwagwa, umuyobozi wa TI, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ubwo bwoko bwa ruswa butarwanyijwe bwakwangiza byinshi.

Yagize ati “Ubwo bwoko bwa ruswa butarwanyijwe byimazeyo bushobora kuba imbogamizi zatubuza kugera ku byo twifuza mu gihe kiri imbere, cyane cyane mu guteza imbere abagore n’abakobwa”.

Kugeza ubu ariko ngo haracyari ikibazo cyo kubona ibimenyetso kuri ruswa ishingiye ku gitsina kuko bikorwa mu ibanga rikomeye, uwahohotewe ntabivuge kuko atinya gutakaza icyo aba ayahawe, niba ari akazi cyangwa amanota.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka