MIGEPROF irasaba ubuvugizi Abadepite kugira ngo hongerwe ingengo y’imari

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari yagenewe kuzamura abagore no kwita ku bana yongerwe.

Minisitiri w'Uburinire n'Iterambere ry'Umuryango, prof. Jeannette bayisenge
Minisitiri w’Uburinire n’Iterambere ry’Umuryango, prof. Jeannette bayisenge

Ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Prof. Jeannete Bayisenge, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragarije iyi Komisiyo n’izindi nzego hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo ingengo y’imari yagenewe MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho yakoreshejwe muri 2019-2020, anagaragaza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore, byakoresheje ingengo y’imari ikabakaba miliyari makumyabiri (19,579,242,847 frw).

Mu mwaka utaha wa 2020-2021, MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari cumi n’enye (14,593,403,032‬ frw).

Prof. Bayisenge yagaragarije Abadepite urugero MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho byakoresheje ingengo y’imari ya 2019/2020, aho MIGEPROF yayikoresheje ku rugero rwa 92.2 %, NECDP kuri 97% Inama y’Igihugu y’Abagore kuri 71.6% ndetse na Komisiyo ishinzwe Abana NCC ku rugero rwa 60,35%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko gukoresha ku rugero ruto ingengo y’imari yahawe MIGEPROF n’ibigo, ngo byatewe ahanini n’icyorezo Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bitandukanye.

Prof. Bayisenge asaba Abadepite gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo haboneke amafaranga yo guteza imbere abagore no gufasha abana kugira imikurire myiza.

Hari umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusubiza mu buzima busanzwe abahohotewe w’ibigo bya Isange One Stop Center birenga 44, ukaba ukeneye amafaranga miliyari 60frw kuko harimo n’ibikorwa byo kubakira abahuye n’ihohoterwa.

Prof. Bayisenge agira ati “Mbere twari dufite umushinga wa Banki y’Isi wo gufasha gahunda zose za ‘Isange One Stop Center’, wararangiye, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha Leta yashyizemo ibihumbi 700, ariko aya ntahagije ugereranyije n’ibikenewe mu buryo bwo kwita ku bahohotewe”.

Ati “Hari undi mushinga twakoze ukeneye amafaranga miliyari 60 ariko ntabwo ari uw’umwaka umwe ahubwo ni umushinga wambukiranya imyaka, twawugejeje kuri MINECOFIN barawushima, tukaba twasabaga ubuvugizi, ba nyakubahwa badepite”.

Prof. Bayisenge avuga kandi ko hari icyuho cy’amikoro yo gufasha abagore n’abakobwa kubona inguzanyo yabateza imbere binyuze mu kigega cy’ingwate BDF.

MIGEPROF ikomeza ivuga ko hari umushinga wo gushakira abana bafite ikibazo amagi n’indagara, ukeneye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 4.8, ndetse ko hanakenewe arenga miliyari eshatu yo gushakira abana amata no kugura amafu akungahaye ku ntungamubiri.

Gahunda yo kubaka amarerero y’abana bato atatu muri buri mudugudu ndetse no guha abayakoramo agahimbazamusyi, na byo ngo bikeneye amafaranga arenga miliyoni 277, ndetse n’amafaranga arenga miliyari imwe y’agahimbazamusyi ka buri mujyanama w’ubuzima ushinzwe imikurire y’abana.

Prof. Bayisenge avuga ko ibikorwa by’Inama y’Igihugu y’Abagore na byo ngo bikeneye ingengo y’imari yo kubaka ubushobozi bw’umugore.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ingego y’Imari n’Umutungo wa Leta bijeje ko ibyasuzumiwe mu biganiro bigomba kwitabwaho kurusha ibindi, ngo bizaganirwaho ubwo bazaba bari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku wa kabiri Kamena 2020.

Depite Omar Munyaneza, umwe mu bagize iyi Komisiyo agira ati “Tuzashaka igisubizo gikwiye, ibitazashoboka tubishyire mu bufatanye n’izindi nzego (MTF), turabizeza ko ubwo tuzabigeza ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite, muzamenya ibyitaweho mu byo mwatugaragarije”.

Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN ushinzwe ingengo y’imari ya Leta, Rehema Namutebi, yabwiye MIGEPROF na Komisiyo y’Inteko ko ibikenerwa ari byinshi kandi bigenda byiyongeraho, akaba ari yo mpamvu ingengo y’imari ya Leta ngo irimo kuvugururwa.

Agira ati “Hari amasezerano yo gutanga iyo ngengo y’imari yamaze gusinywa, turakorana ku buryo twemeza neza ko ayo mafaranga ahari, icyo turimo gukora mu ivugururwa ry’ingengo y’imari turasesengura hakaba ibyiyongeraho”.

Ati “Iby’uriya mushinga wa Isange One Stop Center urebye urahenze cyane, nyamara turashaka uburyo twabigeraho mu buryo budahenze, usanga uyu mushinga uri mu nzego zitandukanye, ariko biri muri gahunda”.

Umwana uhagarariye abandi mu gihugu, Koyiremeye Erodie, na we akomeza asaba ingengo y’imari yabateza imbere, cyane cyane iyo kurwanya isambanywa ry’abana no gutwita kw’abangavu, kurwanya igwingira ry’abana no kuborohereza kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka