MIFOTRA yatangije gahunda yo kwita ku buzima bwiza bw’abakozi ku kazi

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda (MIFOTRA) yatangije gahunda yo kwita ku buzima bwiza bw’umukozi igomba kurangwa umutekano w’umukozi ku kazi, ikaba ishishikariza abakozi n’abakoresha kongera umutekano w’umukozi harimo no kurinda ubuzima bwe kuko iyo umukozi afite ubuzma bwiza umusaruro wiyongera.

Iyi gahunda yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’ikigo gishinzwe ubwiteganyize bw’abakozi (RSSB) izafasha abakozi kwipimishiriza ku kazi kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo isaba ko iyi gahunda igomba guhabwa n’ingengo y’imari ikwiye kugira ngo abakozi bashobore kugira umutekano ku kazi harimo no kugira ibikoresho bituma bamererwa neza.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko ubuzima n’umutekano by’umukozi ku kazi bigomba kuba imwe mu ndangagaciro ziranga buri wese mu bigo bikorera mu Rwanda ndetse bikagira umuco wo gukumira ibyago bikomoka ku kazi.

Minisitiri Rwanyindo atangiza iyi gahunda mu Karere ka Rubavu, yavuze ko kugira ubuzima buzira umuze ku mukozi bigomba kuba umuco kuri buri wese kandi bikajyana no gukora siporo no kwisuzumisha indwara zitandura ndetse n’izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zikomeje kugenda zigaragara.

Minisitiri Rwanyindo yasabye ko ibigo bigomba kubahiriza amategeko ajyanye n’ubuzima n’umutekano by’umukozi ku kazi, ibi bikajyana no gutangira abakozi ubwiteganyirize, kubagenera amasezerano y’akazi yanditse hamwe no kubahembera kuri banki no kubaha uburyo bwo gukorera ahantu hari umutekano.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) busobanura ko iyi gahunda izibanda ku gushishikariza abakozi n’abakoresha kwirinda indwara no kwisuzumisha indwara zitandura nk’umutima n’imitsi itwara amaraso, diyabete, kanseri, indwara ziterwa n’akazi abantu bakora cyangwa badakoresha neza ibikoresho bafite, n’umunaniro ukabije w’ubwonko.

Minisitiri Rwanyindo yasuye ibikorwa byo gukora icyayi mu ruganda rwa Pfunda
Minisitiri Rwanyindo yasuye ibikorwa byo gukora icyayi mu ruganda rwa Pfunda

Indwara zitandura zihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange kuko abantu bangana na miliyoni 41 bapfa buri mwaka bahitanywe n’indwara zitandura ku mwaka. Muri bo miliyoni 15 bapfa bakenyutse batagejeje imyaka 70, kandi benshi bari muri Afurika.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ukwihuta mu iterambere bizongera umuvuduko w’abapfa, bikaba bikwiye ko abantu birinda indyo itera umubyibuho ukabije, itabi, inzoga, no kudakora siporo buri gihe. Bakwiye kandi kwisuzuma buri gihe, kuko iyo bapimwe kare bagasanga bafite izi ndwara bavurwa zigakira cyangwa zaba zararenze bakifata neza bakaramba.

Ku bakozi bikorera kimwe n’abakorera Leta babura umwanya wo kujya kwipimisha, RBC yashyizeho uburyo bwo kubasanga mu bigo ikabapima hamwe no gushishikariza abakoresha kugura ibikoresho bakajya bapima abakozi babo.

Mu ruganda rwa Pfunda aho iyi gahunda yo gupima abakozi yashyizwe mu bikorwa hagapimwa abakozi 400, basanze umuvuduko ukabije n’isukari nyinshi bitari ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’uko bihagaze mu gihugu.

Mu Rwanda ibipimo by’umuvuduko w’amaraso biri kuri 16% kandi abenshi ntibabizi, naho 4%, bafite isukari nyinshi ari yo izwi nka diyabete kandi abenshi ntibabizi, 18.6% bafite umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Iyi gahunda izafasha abakozi kwipimisha no kumenya uko bahagaze bivuze hakiri kare. RBC isaba abakozi n’abakoresha gushyira mu bikorwa iyi gahunda igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi ku kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Iyigahunda ninziza, ariko munatekereze Ku mishahara ihabwa abakozi bo munzego z’ibanze ubijyanishe n’ibiciro birihanze aha.

Anastase yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Iyigahunda ninziza, ariko munatekereze ku mishahara ihabwa abakozi bo munzego z’ibanze ubijyanishe n’ibiciro birihanze aha.

Anastase yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Murakoze nubwo ataribyo byihutirwaga kurenza kureba icyo umukozi yinjiza n’ubuzima buri aha hanze bwadushajije

HABIMANA Cyprien yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Mugane Kigali Convention Center mubanze murebe ibibazo biriyo kdi ngo turitegura Chogam.Abakozi n’abakoresha babo ntibarimo kumvikano kuko hariyo igisa n’imyigaragambyo ituruka ku ibaruwa banditse basaba kongezwa imishahara! Abayobozi nabo bati turabirukana ahubwo! RDB ikurikirane iki kibazo kuko nayo yabeshyeko abakozi bongejwe ndetse ngo ifite n’abakozi bahagije kdi birashoboka ko byazabangamira imigendekere myiza yo kwakira Chogam n’akazi gasanzwe

Sam Ndahiro yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Kunywa amazi bijyana no kwihagarika.ibigo byinshi bikorera mu mazu maremare ntibigira ubwiherero bwihariye ugasanga wirinda kunywa amazi mu gihe udafite igiceri cyo kwishyura ku bwiherero rusange.ingaruka ziterwa no kutanywa amazi zirimo kurwara impyiko,amara(constipation),umutima...
Birababaje kuba wakorera ahantu bakakwishyuza ubwiherero bugeretse ku bukode,nyamara bya byuma bikoresha amashanyarazi bizamura bikanamanura abantu muri etages Ari Ubuntu kuri Bose.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Murakoze.muzanagere mu nzego zibanze hamwe na hamwe harimo abakozi bahohotera abandi bakabura aho babariza

Joie yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza niramuka ishyizwe mu bikorwa. Nasabaga MIFOTRA na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta kwibutsa abakoresha ko ikiruhuko cy’umwaka ari uburenganzira bw’umukozi. Harimo utubazo.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Murakoze cyane babyeyi kudutekerezaho, icyogikorwa nicyiza, arko twasabaga ko mwatuvugira nko kubijyanye na contract mubigo bya private akenshi usanga ufite contract idafite icyo ivuze isaha nisaha bakwirukana kdi ntihagire icyo bakumarira

2. Ikindi mwatuvugira kumushahara, kuko usanga umuntu Akora akazi kenshi agatanga umusaruro kuri nyiri company,arko umushahara uri hasi cyane ntubashye gufata amafunguro ameze neza, nabyo mbona biri mubituma abantu bakenyuka ,kubera kuvunikira mukazi arko ukarya nabi kubera umushahara uri hasi cyane

Murakoze cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Murakoze cyane babyeyi kudutekerezaho, icyogikorwa nicyiza, arko twasabaga ko mwatuvugira nko kubijyanye na contract mubigo bya private akenshi usanga ufite contract idafite icyo ivuze isaha nisaha bakwirukana kdi ntihagire icyo bakumarira

2. Ikindi mwatuvugira kumushahara, kuko usanga umuntu Akora akazi kenshi agatanga umusaruro kuri nyiri company,arko umushahara uri hasi cyane ntubashye gufata amafunguro ameze neza, nabyo mbona biri mubituma abantu bakenyuka ,kubera kuvunikira mukazi arko ukarya nabi kubera umushahara uri hasi cyane

Murakoze cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka